Print

Nyarugenge: Umukozi wo mu rugo yasanzwe mu rugo yakoragamo yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2019 Yasuwe: 6056

Uyu umukozi wo mu rugo uri mu kigero cy’imyaka 20, yasanzwe mu rugo yakoragamo yapfuye kuri uyu wa mbere, haracyekwa ko yishwe n’imbabura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB], Marie Michelle Umuhoza yabwiye Makuruki.rw dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rw’uyu mukozi ariyo ko bari gukurikirana icyamuhitanye.

Yagize ati, "Amakuru y’urupfu rw’uwo mukozi wo mu rugo niyo, ubu urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe."

Bamwe mu bageze ahabereye ibi batangaje ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe n’Imbabura.Iperereza riracyakomeje.