Print

John Legend yagizwe umugabo mwiza uhiga abandi uburanga mu bakiriho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2019 Yasuwe: 3290

John Legend kuri ubu, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika, n’ahandi ku Isi. Uyu muhanzi yateye ikirenge mu cya bagenzi be baherutse gutwara mwene iki gihembo barimo ‘The Rock’ Johnson, David Beckham ndetse na Idris Elba uherutse kucyegukana umwaka ushize.

John Legend mu magambo ye nyuma yo guhabwa uyu mwanya yavuze ko icyubahiro gishobora kuzana ibyo umuntu aba adateganya, byumwihariko iyo ukurikiranye na Idris kuri uru rwego.

John yabwiye igitangaza makuru gikora uru rutonde People magazine ko: “abantu ubu bagiye kumugerageza ngo barebe koko niba akwiye guhagarara muri uyu mwanya” yongeraho ko gukurikirana na Idris Elba bitoroshye, kandi ko atari byiza kuri we.

John yavuze ko yishimira uburyo umugore we amwishimira ati: “ubu noneho namushoboye” Umugore wa John Legend ‘Chrissy Teigen’, akimara kumva ko umugabo we yatsindiye uyu mwanya, yahise ahindura ibimuranga kuri Twitter, yongeraho ko yigeze aryamana n’umugabo urusha abandi uburanga mu bakiriho watowe n’abantu.

John Legend n’umugore we nubwo ibi bisa n’ibitabashishikaje cyane , bafitanye abana babiri, umwe w’umukobwa witwa ‘Luna’ ufite imyaka itatu ndetse n’umuhungu witwa ‘Miles’ w’umwaka umwe.