Print

Namatovu umukobwa wo muri Uganda nawe yakoze amateka ku isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2019 Yasuwe: 6273

Evelyn Namatovu Kironde wari uhagarariye Uganda yambitswe ikamba ry’igisonga cya kabiri muri Miss International 2019.

Miss International ni irushanwa ry’ubwiza mpuzamahanga ribera mu Buyapani, riri mu marushanwa akomeye cyane ku isi kandi riba rikurikiranwe na benshi cyane cyane abo mubihugu biba byoherejeyo abakobwa bahatana.

Uwabaye Miss International 2019 ni Sireethorn Leearamwat ukomoka muri Thailand naho Andrea Toscano wo muri Mexique yegukana umwanya wa Kabiri, Evelyn Namatovu Kironde aba uwa Gatatu.

Uyu mukobwa w’umugandekazi, Namatovu ni nawe wegukanye umwanya wa Mbere mukwiyerekana bambaye bikini.