Print

Minisitiri mushya wa Siporo Munyangaju yabwiwe ikintu gikomeye asabwa guhita yuzuza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2019 Yasuwe: 2175

Senateri Nyirasafari Esperance yasabye minisitiri Munyangaju gushaka uko iki gikorwa cyo kugira kariya gace karimo Stade Amahorona Kigali Arena ahantu hihariye h’imikino cyakwihutishwa haherewe ku gishushanyo mbonera cyaho

Yagize ati “Ikindi nasaba, hari gahunda yo gutunganya aha hantu turi, Arena iyi zone y’ Amahoro hagakorwa ku buryo haba nk’icyicaro cy’imikino. Aha rero hari haratangiye gutegurwa igishushanyo mbonera ku buryo haba ahantu nyine ha siporo ku buryo ushobora kuza ukahasanga imikino inyuranye. Iki gishushanyo kigomba gushyirwamo imbaraga birihutirwa”.

Senateri Nyirasafari Esperance yavuze ko igice Stade Amahoro yubatsemo kigomba kuzashyirwamo imikino itandukanye irimo uwo koga, Basketball, Tennis,n’iyindi ku buryo abantu b’ingeri zitandukanye bajya bahisanga batiriwe batatanira hirya no hino.

Minisitiri Munyangaju yahise yemera izi nshingano avuga ko hagiye kuba ubufatanye mu mashyirahamwe y’imikino kugira ngo iterambere rya siporo mu Rwanda rigaragarire bose.

Yagize ati “Tuzakomeza dushimangire gukorana neza n’amashyirahamwe ya siporo nk’inkingi yo guteza imbere siporo no kugera ku ntego twiyemeje.”

Uyu muhango wo guhererekanya ububasha wabereye muri Kigali Arena aho Senateri Nyirasafari yasabye ubuyobozi bwa MINISPOR gukomeza guhanga udushya, no guhindura imikorere hagamijwe kugera ku musaruro abanyarwanda bashaka.



Minisitiri Munyangaju yasabwe guhindura agace kubatsemo Stade Amahoro na Kigali Arena igicumbi cy’imikino myinshi itandukanye

AMAFOTO: Funclub.rw