Print

Didier Munyaneza yegukanye Tour du Senegal yari imaze imyaka 10 yarananiye Abanyafurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2019 Yasuwe: 3661

Munyaneza bakunda kwita Mbappé akinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu mu Rwanda, yafashe umwambaro w’umuhondo muri iri siganwa kuva kuwa Mbere w’ iki cyumweru.

Munyaneza Didier ‘Mbappé’, witwaye neza mu gace kabanzirije aka nyuma akakarangiza arusha amasegonda 15 Hermann Keller wari umukurikiye ku rutonde rusange, yabashije kugumana umwenda w’umuhondo yambaye kuva ku wa Mbere bituma yegukana iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 18.

Tour du Sénégal y’uyu mwaka yari ku rwego rwa 2.2, yitabiriwe n’amakipe 11.Hari hashize imyaka 10 yose nta munyafrika utsinda Tour du Senegal none Didier Munyaneza yahagatse ako gahigo kabi mu gihe ikipe ya Benedictions Excel Energy ibaye ikipe y’u Rwanda iri mu cyiciro cy’umugabane [Continental team] yegukanye iri rushanwa.