Print

Kanye West yinjiye mu murimo w’ivugabutumwa byeruye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 November 2019 Yasuwe: 2700

Kanye West aherekejwe n’itsinda rya korali rimuririmbira yaririmbiye imfungwa zo muri gereza ya Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bivugwa ko izi mfungwa zafashijwe cyane zikajya mu mwuka indirimbo zigize Album ‘Jesus is King’ yamuritse kuwa 25 Ukwakira 2019.

Amakuru umwe mu bayobozi bo muri aka gace gaherereyemo iyi gereza yabereyemo iki gitaramo cyo guhimbaza Imana witwa Greg Abott yatangarije ikinyamakuru “Houston Chronicles” ko izi mfungwa zabwirijwe na Kanye West zishimiye ubutumwa zahawe n’uyu muhanzi w’icyamamare ku isi mu njyana ya RAP.

Greg Abott kuri Twitter ye yagaragaje ko yishimiye ibyo Kanye West yakoze kubera ko byatumye imfungwa zongera Kwegera Imana, ibi bikaba bishobora gituma zirekurwa vuba kuko hari ikizere cy’uko zitazongera gukora ibindi byaha. Anasaba ko abandi bahanzi batera ikirenge mucya Kanye West.

Sheriff Ed Gonzalez, umuyobozi w’iyi gereza nawe yemeje aya makuru ko Kanye West yabasuye ari kumwe na korali ye bakabwiriza imfungwa zo muri Gereza ayoboye. Iki gitaramo cy’ivugabutumwa kikaba gikurikiye icyo yari aherutse gukorera mu rusengero rwitwa “Lakewood church” ruri Amerika narwo mu ntangiro z’iki cyumweru nabwo.

Amakuru aravuga ko Kanye West yatangije gahunda yise ‘Service Sunday” aho yiyemeje kuzajya asura abantu mu bice bitadukanye ku isi by’umwihariko muri USA kugirango abafashe kuramya no guhimbaza Imana.

Kanye West wakunze kugaruka mu bitangazamakuru cyane ku myitwarire ye irimo n’ubutinganyi yagiye avugwaho yashakanye na Kim Kardashian, uyu nawe akaba umuhanzi n’umunyamideli w’icyamamare muri

Ubwo yamurikaga Album Jesus is King mu mpera z’Ukwakira, Kanye West yatunguye abantu bensi cyane bitewe n’amagambo yari agize zimwe mu ndirimbo zigize uyu muzingo yatumye benshi batekereza ko yaba ari mu nzira zo gushing idini bo bavuga ko ari iryo kwa Satani.


Comments

dusabe 18 November 2019

Biratangaje kumva Kanye West ajya kubwiriza abantu ijambo ry’Imana.Ariko nk’umuvuga-butumwa,nibaza niba Kanye West azi neza Bible.Imana ishaka ko umukristu nyakuri wese amenya bible neza.Yesu nawe yasize asabye umukristu nyakuri wese kumwigana nawe akajya mu nzira agakora umurimo wo kubwiriza.Nkuko Yohana 14:12 havuga,umuntu wese wizera Yesu agomba kubwiriza.Abapadiri cyangwa Pastors,ntabwo ari imana ibashyiraho,ahubwo ni Class abantu bishyiriyeho.Bible isaba buri mukristu wese kubwiriza kandi ku buntu,akabifatanya n’akazi gasanzwe nkuko na ba Pawulo babigenzaga.Bisome muli Ibyakozwe 20:33.Bisaba kubanza gushaka ukwigisha bible ku buntu kandi turahari.