Print

Abapolisi b’u Rwanda bambikiwe imidali y’ishimwe muri Centrafrica

Yanditwe na: Martin Munezero 18 November 2019 Yasuwe: 662

Imidali bambitswe yari iyo kubashimira uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrica.

Umuhango wo kubambika iyi midali wabereye mu kigo cya” Camp Combattant” giherereye i Bangui. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Kenneth Gluck, umuyobozi wungirije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Central Africa ushinzwe politiki no kurinda abasivili.

Hari kandi n’uhagarariye Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu komiseri Generali Pascal Shampion cyo kimwe na General Coulibaly Bamoro ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa bibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrica ndetse n’umuryango nyarwanda utuye muri Centrafrica n’abandi batandukanye.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare uhagarariye umutwe w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Central Africa (RWAFPU I) yashimiye umuryango w’abibumbye n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku bufasha n’ubufatanye babahaye kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.

Ati: “nshimiye abari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (Central Africa(MINUSCA) kumikoranire myiza n’ubufanye batweretse kugirango tugere kunshingano zo kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.”

Uhagarariye Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) Commissioner General Pascal Shampion yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’abapolisi bari muri ubwo butumwa uruhare bagira mu kugarura amahoro muri Repubulila ya Central Afurica.

Yagize ati: “Ndashimira guverinoma y’ u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kubera umusanzu batanga mukugarura amahoro muri iki gihugu ndetse ndashima n’ibindi bikorwa byindashyirwa bitandukanye mukorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu.”

Yakomeje ashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wasuye iki gihugu mu kwezi gushize, avuga ko bigaragaza uburyo ashishikajwe no kugarura amahoro mw’Isi.

Umuyobozi wungirije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centre Afurika ushinzwe politiki no kurinda abasivili Kenneth Gluck yashimye ubwitange abapolisi b’u Rwanda bagaragaza mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Yagize ati: “Ndashima umusanzu mutanga mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu, ndashima uruhare mugira mu kurinda ibigo bya leta ndetse no kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’imidugararo ahitwa Batangafo, ibi bigaragaza ko n’amatora azaba mu minsi izaza azabaho mu ituze.”

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Central Africa(MINUSCA) guhera 2014 aho muri iki gihe bagizwe n’imitwe itatu, imitwe ibiri ishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro muri rusange n’umutwe umwe ushinzwe kurinda abayobozi.