Print

Bill Gates niwe mukire wa mbere ku Isi, yasubiranye uyu mwanya ahigitse Jeff Bezos

Yanditwe na: Martin Munezero 19 November 2019 Yasuwe: 832

Umutungo mbumbe w’uyu munyamerika wageze kuri miliyari 110$ nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cy’abaherwe (Bloomberg Billionaires Index).

Umunyamerika Bill Gates, akaba ari nawe washinze ikigo cya Microsoft yongeye kwisubiza umwanya w’umuherwe wa mbere ku Isi awukuraho umunyamerika Jeff Bezos, washinze urubuga rwa Amazon wari uwumezeho igihe.

Iki icyegeranyo cy’abaherwe cya Bloomberg Billionaires Index gisobanura ko Jeff Bezos ufite umutungo mbumbe wa miliyari 108.7$ yakuwe kuri uyu mwanya bitewe n’uko mu mezi atatu ashize inyungu y’ikigo cye cya Amazon yagabanutseho 28% ugereranyije n’uko yanganaga mu myaka ishize.

Iki cyegeranyo gikomeza kigaragaza ko Bill Gates umutungo we wiyongereye bitewe n’uko imigabane ya Microsoft yiyongereyeho hafi 4% muri uyu mwaka gusa mu gihe iya Amazon yagabanutseho 2% ndetse ko mu Ukwakira Microsoft yabashije gutsindira isoko rya miliyari 10$ yari ihanganyemo na Amazon.

Kigaragaza kandi ko mu mpamvu zatumye umutungo wa Jeff Bezos usubira inyuma zifitanye isano n’igice cyawo [1/4] yahayeho umugore we MacKenzie Bezos batandukanye muri uyu mwaka.

Gusa ku rundi ruhande Bill Gates nawe hari miliyari 35$ yakuye mu kigo cye, azifashisha umuryango witwa Bill & Melinda Gates Foundation, washinzwe mu 1994.