Print

Afurika y’Epfo: Umushinjacyaha yishwe n’imbunda yari yazanywe mu rukiko nk’ikimenyetso

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 2910

Uyu mugore witwa Adelaide Ferreira-Watt yapfuye hashize amasaha azize iri sasu ryamufashe mu rucyenyerero.

Iyi mbunda yirashe ubwo yariho yerekanwa mu rukiko nk’ikimenyetso mu rubanza ku bujura bwitwaje intwaro.

Polisi ivuga ko iri gukora iperereza ku rupfu rwa Adelaide nk’icyaha cyo kwica.

Irareba kandi impamvu iyi mbunda yazanywe mu rukiko irimo amasasu, niba hari ingamba z’ubwirinzi zari zafashwe ijya kuzanwa ahateraniye abantu.

Inkuru ya BBC


Comments

sezikeye 20 November 2019

Nkunda kwibaza impamvu abantu bakoze IMBUNDA.Imana imaze kurema abantu,yabasabye gukundana.Ariko ikimara kubarema,bakoze ibintu byinshi itubuza.Byatangiriye kuli Gahini yica murumuna we Abel.Hanyuma abantu bakora intwaro zikomeye bakoresha mu ntambara.Kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard,ahanini kubera inzara n’indwara ziterwa n’Intambara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.