Print

Nyarugenge: Havumbuwe umurambo w’umukobwa ukiri muto wasanzwe yambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 10142

Uyu murambo wasanzwe mu murima uteyemo insina n’imyumbati aho abishe uyu mukobwa bamusize yambaye ubusa hasi bikekwa ko bari bamaze kumusambanya.
Abaturage batuye muri aka gace kasanzwemo uyu murambo babwiye Radio Flash dukesha iyi nkuru ko mu gishanga cyo mu Rwampara hahora insoresore zikoresha ibiyobyabwenge ariyo mpamvu bakeka ko arizo zamwishe.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rwampara,Musabemungu Issa yagize ati “Uyu mukobwa ntabwo yari atuye muri uyu mudugudu,twabimenye mu ma saa kumi n’ebyiri na 20 za mu gitondo.Uwabonye uwo mukobwa bwa mbere yatubwiye ko yari yambaye ubusa igice cyo hasi.Imyenda ye yari ku ruhande.Ikigaragara nuko yafashwe ku ngufu.

Undi muturage yagize ati “Uyu mukobwa nimugoroba nka saa kumi n’ebyiri n’igice twamubonye kuri 40 ahagaze,yambaye akajipo k’umukara n’agashati karimo utubara.Muri iki gitondo natwe twaje duhuruye twumva ngo yapfuye.Twibajije tuti se yaba yageze hano gute?.

Uyu mukobwa twamubonaga mu Karekare.Yabaga ari kumwe n’abandi bakobwa b’inshuti ze aho bacumbitse.Nta muntu wari uzi izina rye cyangwa aho aturuka.Ikigaragara nuko bamusambanyije barangije baramuniga.”

Abaturage batuye hafi y’igishanga ahabereye ubu bwicanyi basabye ko hakongerwa umutekano ndetse hagashyirwa n amatara kuko ngo haba abagizi ba nabi bahohotera abantu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge,Nyamutera Innocent,yavuze ko hagiye gukazwa umutekano hongerwa abakora amarondo,gushishikariza abaturage gutabara no kugenda no gutaha kare.

Inzego zishinzwe umutekano na RIB bahise bagera ahabereye icyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku rupfu rw’uyu mukobwa.


Comments

gakuba 20 November 2019

IRONDO RIKORA IKI !!


gatare 20 November 2019

Abana b’abakobwa akenshi basigaye babica bamaze kubafata ku ngufu,kugirango batazabarega.
Biteye ubwoba n’agahinda.Ariko nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze mu isi abantu bayumvira gusa.It is a matter of time.Nubwo Imana yatinze kubikora,nta kabuza izabikora.Tujye tumenya ko Imana ikorera kuli Calendar yayo.Ntitukavuge ngo ntabwo izabikora.Impamvu itinda kuzana Imperuka,tuyisanga muli 2 Petero 3:9,havuga ko itinda kugirango abantu babanze bihane,bahinduke,be kuzarimbuka kuli uwo munsi.Ikibazo nuko abahinduka ari bake cyane.Abandi bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…Gushaka Imana ntibabyitayeho.Bameze nk’abantu bo ku gihe cya Nowa.