Print

Ububiligi:Neretse yashinjwe guha amafaranga interahamwe n’umutangabuhamya wamukoreraga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2019 Yasuwe: 1630

Urubanza rwa Neretse uburanira mu Bubiligi rugeze ku munsi wa cyenda, hatangiye kumvwa abatangabuhamya baturuka Mataba, nyuma yo kumva abaturukaga Nyamirambo.

Aha hombi bivugwa ko yahakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, aho ashinjwa urupfu rwabantu 13 bazwi, nabandi batazwi bishwe n’abari abazamu b’ishuri rye, ACEDI Mataba.

Umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste uri muri uru rukiko mu Bubiligi yabwiye itangazamakuru rya Flash dukesha iyi nkuru ko humviswe abatangabuhamya baturuka Mataba,mu gihe mu cyumweru gishize abumviswe ari abaturuka i Nyamirambo munsi ya tapi ruje aho hombi bikaba bivugwa y’uko Neretse Fabien yahakoreye ibyaha byahitanye abantu 13 bamaze kumenyekana.

Mu minsi ya mbere rwatangiye basomera Neretse ibyaha aregwa nawe arisobanura n’abamwunganira barisobanura hanyuma hatangira kumvwa abatangabuhamya b’amateka(bitwa temoins de contexte) nyuma yaho humvwa abakoze iperereza uko babikurikiranye byose, nyuma nibwo haje kumvwa abatangabuhamya nyirizina babibayemo bavuga ibyo babayemo, babonye, bumvise.

Umunsi wa cyenda w’urubanza watangiye hasomwa amabaruwa y’abantu bandikiye urukiko bavuga ko batakibonetse mu gutanga ubuhamya bwabo,kikaba ari ikintu kidasaznwe kuko bamaze kuba benshi kandi baba bakenewe kugira ngo bisobanure bagatanga ubuhamya hakarebwa niba buhura nubwo bari batanze mu myaka yabanje,aho binyuranyije bakabisobanura hanyuma urukiko rukikuriramo ukuri.

Nyuma humvikanye umutangabuhamya wari umucungamutungo mu 1994 wa ACEDI Mataba aho yavuze ko we ubwe ariwe wihemberaga interahamwe ahawe liste na Neretse Fabien uregwa.

Iburanisha ry’urubanza riracyakomeje.

Inkuru ya Flash.rw


Comments

gatare 20 November 2019

Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.