Print

Perezida Kagame yavuze ikintu cyamugoye kurusha ibindi nyuma yo kurangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 November 2019 Yasuwe: 7556

Umwe mu banyeshuli biga muri iyi kaminuza ya Carnegie Mellon University,yasabye perezida Kagame ko yabasangiza ku buhamya bw’ibyabaye nyuma yo kubohora u Rwanda, we n’abasirikare bari kumwe bagasanga imiryango yabo yishwe n’abakoze jenside.

Perezida Kagame yagize ati “Abasore bacu bakiri bato bari bamaze kwitangira igihugu, bafite intwaro,basanga imiryango yabo yose yishwe ndetse babonaga ababikoze bari hafi aho,gahunda yo kwihorera yari ku isonga kandi byarumvikanaga.

Iyo twemera ko bihorera,abantu bose bari kwicwa hanyuma uruhererekane rw’ubwicanyi rugatangira.Kugeza na nubu ubwicanyi buba bugikomeza kugeza iteka ryose, kuko buri wese yaba afite urwitwazo rutuma abona impamvu ituma agirira nabi mugenzi we.

Ninjye wari hagati yabo.Wari umutwaro uremereye cyane nari nikoreye kuko nta muntu nari kujya kureba ngo mvuge ngo mfite igisubizo hano.Iyo ndashobora kwikorera uwo mutwaro ingaruka zari kuba mbi cyane.

Perezida kagame yavuze ko yabwiraga abasirikare bari bafite agahinda kenshi ko bakwiriye guhanga amaso inzego z’ubutabera ngo zizabarenganure, ariko ngo abasirikare bibazaga aho ubutabera avuga buzava kandi bwari bwarasenyutse.

Ati "Ufite umuryango wose wishwe, ufite n’umuntu wabikoze, none umusore warwaniraga igihugu cye aragarutse asanga umuryango ntugihari, uwabikoze arahari kubera ko afite intwaro akamwica, nagombaga guhagarara hagati nkavuga nti ntabwo ukwiye kubikora,nubikora urajya muri gereza.

Nta tegekonshinga twagiraga kubwira umuntu ngo ubutabera buzabikemura yahitaga akubaza ubutabera uvuga ubwo aribwo.Ibyo nibyo bihe byankomereye kurusha ibindi.

Nagombaga kumva ko gutsindwa bizatwara byinshi kurushaho.Uku gutsindwa si kwa kundi wongera kugerageza, kuri njye nta kundi kugerageza kwari guhari.Nari gutsindwa igihugu kikagenda.Cyari ikizamini kitari cyoroshye atari kuri njye gusa no ku bandi benshi.



Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ishami rya Afurika rya Kaminuza ya Canergie Mellon mu muhango wabereye I Masoro, ahubatse iyi kaminuza.