Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’ishyamba, isambu n’inzu y’ubucuruzi uherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

Yanditwe na: Ubwanditsi 18 November 2019 Yasuwe: 24

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa mbere taliki 25/11/2019 azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ishyamba, isambu n’inzu y’ubucuruzi wa Semushi Anastase na Mukamudenge Verene iri mu Kagali ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho Akarere ka Nyaruguru ku buryo bukurukira:

Saa tatu za mu gitondo (09h00) azagurisha ishyamba n’isambu biri mu mudugudu w’Intobo, Akagali a Mubuga Umurenge wa Kibeho.

Saa sita z’amanywa (12h00) azagurisha inzu y’ubucuruzi iri muri centre ya Ndago, Umudugudu wa Mubuga, Akagali ka Mubuga Umurenge wa Kibeho.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye kugira ngo hishyurwe imitungo ya Ngenzi Augustin, Kabayiza Emmanuel, Kamanzi Viateur na Gafaranga Cassien Semugeshi Anastase yangije muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Me Ruvusha Justin: 0784859763/0785762006.