Print

Donald Trump yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze yambaye nk’umuteramafe kabuhariwe Rocky Balboa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2019 Yasuwe: 1664

Ubwo Trump yari amaze kugera ku kibuga cya Golf cyitwa West Palm Beach cya Golf,yahise ashyira kuri Twitter ye iyi foto yambaye nka Sylvester Stallone muri filime yakunzwe cyane ya Rocky Balboa.

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu nibwo Trump yashyize hanze iyi foto gusa nta magambo ayiherekeza yashyizeho byatumye benshi bacika ururondogoro.

Amakuru avuga ko Trump yashyize hanze iyi foto mu rwego rwo kwereka abantu ko ameze neza ndetse ubuzima bwe nta kibazo bufite.

Iyi foto ya Trump yagaragaje umutwe ari uwe naho igihimba kikaba icya Sylvester Stalone wakinnye muri iyi filimi ya Rocky Balboa.
Donald Trump yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ifoto yashyize hanze yambaye nka Rocky Balboa


Comments

Vincent 28 November 2019

Mukosore miri title mwanditse "umuteramafe" instead of "umuteramakofe"