Print

Bamwe mu bakinnyi ba Arsenal bakoze ikintu kidasanzwe nyuma yo kumenya amakuru yo kwirukanwa kwa Unai Emery

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2019 Yasuwe: 7865

Ikinyamakuru Dailymail kiravuga ko umutoza Unai Emery yazindutse aza mu kazi nk’ibisanzwe ariko ageze ku kibuga cy’imyitozo ahahurira n’abayobozi ba Arsenal barimo Raul Sanllehi, Vinai Venkatesham na Edu bamubwira ko yubikiwe imbehe.

Bamwe mu bakinnyi bakimara kumenya aya makuru bishimye cyane kuko ngo bari barambiwe uburyo bw’imikinishirize ya Emery ndetse n’abakinnyi yakoreshaga ku mikino.

Aba bakinnyi ba Arsenal ntibabajwe no kugenda kwa Emery nkuko bisanzwe iyo ikipe yirukanye umutoza aho kugeza ubu umunyezamu Emiliano Martinez ariwe mukinnyi wenyine wamaze kugaragaza ko yababajwe no gutandukana nawe.

Ljungberg niwe wahise agirwa umutoza wa Arsenal aho yahise ahura n’abakinnyi ababwira uko akazi kagiye gukorwa.

Ljungberg akimara guhabwa akazi yagize ati “Igihe cyose nzamara ndi umutoza wa Arsenal,nzakora igishoboka cyose kugira ngo abantu bishime.Dufite ibyumweru bike imbere kandi dukeneye ko mudushyigikira.Reka tujye mu kazi.”

Unai Emery yagombaga gutoza umukino wa Norwich muri iyi weekend ariko gutsindirwa mu rugo na Frankfurt byatumye icyemezo cyo kumwirukana cyoroha.