Print

Umukobwa yafashwe yahishe amakarita ya ATM 23 mu myanya ye y’ibanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2019 Yasuwe: 7274

Uyu mukobwa watumye benshi bacika ururondogoro,yafashwe kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo umukozi wa Banki wo mu gace kitwa Mbagala mu mujyi wa Dar es Salaam yamubonaga ari kubikuza amafaranga akoresheje amakarita menshi atandukanye.

Polisi yatangaje ko uyu mukobwa akimara kubonwa n’uyu mukozi yahise abona ko ari umujura ushaka kuvidura konti z’abakiriya.

K24TV yagize iti “Nyuma yo kuvumburwa,Halima ukomoka ahitwa Chalinze yashatse guhunga ariko afatwa n’abashinzwe umutekano wa Banki.Yarasatswe maze mu gitsina cye basangamo amakarita ya ATM agera kuri 23.”

Ayo makarita yari aya mabanki 9 atandukanye arimo : Equity, Diamond Trust Bank, CFC Stanbic, NBC, CRDB NMB, Amana, Posta na ACB.

Umwe mu bayobozi ba polisi mu mujyi wa Dar es Salaam witwa Lazaro Mambosasa,yemeje ko Halima yavumbuwe n’ukoresha za camera zishinzwe uburinzi muri imwe mu banki yari arimo kwiba.

Halima yari yamaze kubikuza amafaranga menshi akoresheje ATM zitandukanye.Yemeye ko ari mu itsinda ry’abajura biba bakoresheje ATM.