Print

Weasel yiyemeje kwambarira kurwana kuri mukuru we Jose Chameleone

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 2484

Uyu musore avuga ko azamufasha kuyishyura bitewe n’uburyo, umugabo ayarimo akomeje kumwishyuriza ahariho hose, ataretse no kumujyana mu bitangazamakuru.

Kabanda umenyereweho umwuga wo gukanika imodoka yasabye ko ikibazo cye na Chameleone cyakemurirwa mu nkiko.

Weasal yababajwe cyane n’uburyo mukuru we akomeje gushyirwa ku karubanda bituma yiyemeza kumwishyurira miliyoni 12 abereyemo uyu mugabo ukora ubukanishi muri 45 agomba kwishyura.

Kabanda yavuze ko yahaye Chameleone aya mafaranga ngo ayifashishe mu bitaramo yari arimo gutegura amwizeza ko azayamusubiza vuba.

Jose Chameleone ngo yagiye agaragaza ubushake buke bwo kuba yayamusubiza kuko amaze kuyamubaza kenshi ntihagire icyo abikoraho.

Chameleone we avuga ko Kabanda yamuteje abantu ndetse ko atubahirije amasezerano bagiranye ubwo yakiraga ayo mafaranga. Yavuze ko kuba yarazanye amabanga yabaye hagati yabo ari babiri mu bitangazamakuru ataribyo byaba imbarutso yo kwishyurwa kwe.

Ubu umuhanzi Jose Chameleone arabarizwa muri Sierra Leone muri gahunda y’ibitaramo.