Print

Beni: Abaturage batangiye kwica ingabo zabo bazitiranyije n’inyeshyamba z’ umutwe wa ADF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2019 Yasuwe: 1627

Amakuru aravuga ko guhera ku cyumweru gishize,abasirikare umunani ba FARDC bamaze kwicwa n’abaturage mu gace ka Beni honyine.

Umuvugizi wa FARDC,Gen Leon Kasoonga yamaganye ibyo bikorwa byakorewe abasirikare babaga bitiranyijwe n’abarwanyi ba ADFavuga ko kutumva uburenganzira bw’umuntu ari yo ntandaro y’urupfu rw’abasirikare umunani ba leta bamaze kwicwa mu minsi itatu bishwe n’abaturage.

Gen. Kasonga ati: “Hari ukumva nabi uburenganzira bwa buri muntu. Iyo wumva nabi uburenganzira bw’umuntu ubuza undi muntu kwishimira uburenganzira bwe.”

Ku itariki 29 Ugushyingo, umusirikare yishwe n’abaturage mu gace ka Mabasele, mu burengerazuba bw’Umujyi wa Oicha, muri Teritwari ya Beni.

Undi musirikare n’umugore we bitiranyijwe n’inyeshyamba za ADF, bari mu modoka ya gisivili, bibaviramo kwicwa kuwa Gatandatu ushize, yishwe n’insoresore zariye karungu mu gace ka Mabakanga, aho bategera tagisi, mu Mujyi wa Beni.

Mu rwego rwo kurangiza ibi bikorwa nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga, igisirikare cyatangaje ko cyashyizeho numero ya telephone abaturage bajya bitabaza igihe baba baketseho umuntu kuba inyeshyamba.

Inyeshyamba za ADF zatangiye kwica abaturage abaturage bo mu gace ka Beni mu ntangiriro z’Ugushyingo zikoresheje intwaro gakondo n’imbunda,nyuma y’aho FARDC izigabiyeho ibitero ku birindiro byazo ikica nyinshi.

Biravugwa ko abasivile barenga ijana bamaze kwicwa n’izi nyeshyamba zo muri Uganda ariyo mpamvu abarimo urubyiruko bakomeje kwirwanaho ndetse kwica abakekwaho kuba muri ADF.