Print

Zlatan Ibrahimovic yongeye kwibasira Cristiano Ronaldo bagiye guhanganira mu Butaliyani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2019 Yasuwe: 3551

Zlatan uherutse kuva muri USA atangaje amagambo yagarutsweho mu binyamakuru,yongeye kwatsa umuriro kuri Cristiano Ronaldo aho yavuze ko nta mpano ya ruhago afite ndetse atamwemera ahubwo yemera Ronaldo w’umunya Brazil.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru GQ yagize ati “Ngo nzabona Ronaldo wa nyawe mu Butaliyani?,ntibibaho,hari Ronaldo umwe gusa,umunya Brazil!
Zlatan yavuze ko igitandukanya ba Ronaldo bombi ari uko umunya Brazil yari afite impano ya ruhago mu gihe Cristiano we ngo ari imyitozo gusa.

Yagize ati “Nkunda Ronaldo.Kuri njye n’urugero rwiza rw’icyo umupira w’amaguru aricyo.Ibyo yakoraga byose yasigaga umunwa wawe ubumbuye.Uburyo yacengaga,uburyo yirukaga,yatsindaga,yari umukinnyi w’igitangaza bya nyabyo.

Kuri Cristiano yagize ati “Ntabwo twigeze dukinana hamwe ariko ibyo yagezeho n’umusaruro w’imyitozo myinshi.Nta mpano afite.”

Zlatan akunze kwibasira Ronaldo cyane aho aheruka kuvuga ko kwerekeza muri Juventus atari agiye gushaka ihangana nkuko yabivuze ndetse anavuga ko igitego yatsinze Buffon kitaruta icye yatsinze Ubwongereza ubwo yakiniraga Sweden.

Zlatan ntiyigeze ashyira ku rutonde Cristiano Ronaldo mu bakinnyi be b’ibihe byose yemera yashyize hanze mu Ukuboza 2018 aho yashyizemo Messi na Gennaro Gattuso.

Biravugwa ko Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 38, ashobora kwerekeza mu ikipe ya AC Milan mu rwego rwo gusoza umupira w’amaguru.