Print

Nyuma ya Mwiseneza na Anastasie,habonetse undi mukobwa wakoze agashya yitabira irushanwa rya Miss Career Africa ari ku igare[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 December 2019 Yasuwe: 7353

Umukobwa witwa Mahoro Mirreille Chadia yitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019, ari ku igare mu gihe abandi bo baje mu modoka n’ama Moto. Mahoro akaba ari mu bakobwa 28 bitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019.

Yaje ku igare rimwe mu gihe irindi ryari ririho ivarisi ye n’isanduku irimo Imbabura yakoze ikoreshwa n’imirasire y’izuba ndetse n’amashyanyarazi bitewe n’uri kuyikoresha.

Umunyonzi wamutwaye yasigaye inyuma ahita agenda mu gihe Mahoro we yakomezanyije n’undi wari ufite ivarisi irimo iyo mbabura ye.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yiga Electrical Engineering mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kicukiro rizwi nka IPRC.

Ntabwo yabashije kuvugana n’itangazamakuru ku mpamvu zatumye aza ku igare kuko amategeko y’irushanwa atemerera umukobwa kuvuga ibindi bihabanye n’imyirondoro ye cyangwa umushinga.

Iri rushanwa rya Miss Career Africa 2019 biteganyijwe ko rizarangira ku wa 13 Ukuboza 2019 mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri Camp Kigali.

Akanama nkemurampaka kazaba gahagarariwe n’umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close], Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo, Dr. Mercy Ngunjiri, Dr. Fidele Rubagumya, Dr. Achille Manirakiza, umwanditsi w’ibitabo Karen Bugingo, Umulisa Yvonne na Cheez Muragwa.

Ntabwo rigendera ku bwiza bwo mu maso n’igihagararo umuntu afite gusa ahubwo rireba ibitekerezo bye n’umushinga ufite ingufu wazazahura benshi.

Bruce Melodie na Victor Rukotana batangajwe nk’abahanzi bazasusurutsa abazaba bitabiriye iki gikorwa cyo gutoranya Miss Career Africa, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Kwinjira bizaba ari 3 000 Frw ku banyeshuri, 5 000 frw ahasanzwe, 10 000 Frw na 30 000 Frw mu myanya y’icyubahiro, ndetse na 200 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Mahoro Mirreille Chadia yitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019 ari ku igare

Iri rushanwa riri guhuza abakobwa bo mu Biyaga Bigari, ntabwo rizabera mu Rwanda gusa, kuko rizakomereza mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika guhera ku wa 30 Ugushyingo 2019 kugera ku wa 30 Ukuboza 2019, aho rizabera muri Nigeria.


Comments

klr 12 December 2019

ahubwo niba nuyu afite icyo aje kutugezaho