Print

Munyaneza Didier yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze imyaka 4 bakundana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2019 Yasuwe: 2691

Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019, ku Biro by’Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aho Munyaneza Didier na Niyomubyeyi Joselyne basezeraniye kuzabana.

Aba bombi, bamaze imyaka ine bakundana, bazasezerana kandi imbere y’Imana tariki ya 28 Ukuboza 2019.

Kuri uwo munsi saa 09:00 ni bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu Nzu mberabyombi ya EAV Bigogwe mu gihe saa 13:00 bazasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kora (Mubyeyi Ugiribambe). Abatumiwe bazakirirwa mu Nzu Mberabyombi ya Volcanoes Gate Motel iri i Sashwara.

Munyaneza Didier w’imyaka 21 ni umukinnyi usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse aracyari no muri iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka.

Mu 2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.

Mu mwaka ushize, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda.

Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 ndetse n’uwa cyenda muri rusange.

Muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.

Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2019, aho aheruka kwegukana Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel Energy.

Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, aho kuri ubu aherutse gutoranywa mu bakinnyi 15 bazavamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika.

Uyu mukinnyi ni we watsinze amarushanwa menshi mu masiganwa y’imbere mu gihugu (Rwanda Cycling Cup 2019), aho uyu mwaka yegukanye Farmers Circuit, Kivu Race n’isiganwa rya nyuma rya Kigali- Rwamagana- Kigali.



Source: IGIHE