Print

Cristiano Ronaldo yiswe ikivejuru kubera umutwe yateye yagurutse mu kirere nk’indege [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2019 Yasuwe: 7468

Benshi ntibiyumvisha ukuntu umuntu yasimbuka akazamuka akagera ku ntera nk’iyo uyu munya Portugal w’imyaka 34 yagezeho,aho bamwe bahise batangira kumwita ikivejuru.

Uku gusimbuka ku ntera ya metero 2.56 byafashije Ronaldo gutsinda igitego cya 10 muri Serie A yaraye atsinze muri Serie A batsinda ikipe ya Sampdoria ya Claudio Ranieri.

Ronaldo akimara gutsinda iki gitego benshi batangariye cyane yagize ati “Nishimiye insinzi twabonye.Wari umukino ukomeye.Sampdoria yakinnye neza cyane.Ikipe yari ifite umwuka mwiza.Ntabwo namenye ko nagiye mu kirere cyane.”

Umutoza Ranieri bakinaga yavuze ko igitego cya Ronaldo gitangaje ndetse aribwo bwa mbere abonye umukinnyi uzamutse akagera mu kirere gutya.