Print

Rugwiro Herve yoherereje ubutumwa abakinnyi ba Rayon Sports bwabongereye umuhate wo kuba bashobora guhagama ikipe ya APR FC

Yanditwe na: Martin Munezero 21 December 2019 Yasuwe: 5190

Ni umukino uteganyijwe saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro i Remera.

Rayon Sports irakina idafite myugariro wayo ngenderwaho, Rugwiro Hervé, uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwambuka umupaka ujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta burenganzira yahawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Rugwiro Herve woherereje abakinnyi ba Rayon Sports ubutumwa mbere y’uko bahura na APR FC…Ni umukino wari no guhurirana n’isabukuru ye y’amavuko kuko yavutse tariki 21 Ukuboza.

Mu ijoro ryakeye ubwo abafana bari baje kubagezaho imihigo bemeye y’agahimbazamusyi bazabaha mu gihe baba batsinze uyu mukino, Rutanga Eric, Kapiteni wa Rayon Sports yababwiye ko abafitiye abakinnyi ubutumwa bwa Rugwiro ufungiye mu Karere ka Rubavu. Yavuze ko umugore we wamusuye ariwe wabuzanye.

Rutanga yasomeye abari aho ubutumwa bwa RUGWIRO Hervé bugira buti:

“Bakinnyi bagenzi banjye niba hari message nabaha ni uko mwatsinda uwo mukino. Aha ndi mbabajwe n’umukino ntazakina kurusha ibindi, nimutsinda, intsinzi muzayinture.”

Nyuma yo kubusoma abari aho bose bumvikanye bimyoza. Rutanga yavuze ko bari basanzwe bafite impamvu nyinshi zituma batsinda uyu mukino ariko ko bagiye kongeramo imbaraga bakabikora ku bwa Rugwiro utazabasha kuwukina.

Rugwiro Hervé yageze mu ikipe ya Rayon Sports muri Nyakanga 2019 akaba ari umwe mu bakinnyi babanzamo mu bwugarizi ndetse akomeje kugira uruhare mu musaruro iyi ikipe iri kubona. Nibwo bwa mbere yari kuba ahuye na APR FC ysahozemo umwaka ushize


Comments

Kamayirese 22 December 2019

Hahahahahahahahahahahahahahaahaahahahaahahahahaahahah akabi gasekwa nka keza disi. gusa birumvikana ko mwamutengushye. ikindi kibabaje n’ukwisabira guturwa intsinzi. ariko niyo baraye babonye nayo bayiguture.