Print

Sugira Ernest wari umaze amezi 2 mu bihano yatijwe Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2019 Yasuwe: 3146

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,ubuyobozi bwa APR FC bwabwiye Sugira Ernest ko batazamukoresha mu mikino isigaye ya shampiyona ariyo mpamvu bwahise bumutiza muri Police FC.

Kuwa 24 Ukwakira 2019, APR FC yahagaritse Sugira amezi 2 atagaragara mu ikipe nkuru kubera amakosa 5 yashinjwe arimo amagambo yatangaje nyuma yo gufasha Amavubi gusezerera Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020,ko yiyumva mu Mavubi kurusha APR FC yari yarabuzemo umwanya.

Uretse kumuhagarika,yagabanyirijwe umushahara ndetse ategekwa gukorera imyitozo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Ibi bihano byarangiye mbere ya noheli gusa umutoza Adil yari yabwiye abanyamakuru ko adakeneye Sugira Ernest ariyo mpamvu bamurekuye.

Amakuru avuga ko amakipe nka Gasogi United,Rayon Sports,AS Kigali zamwifuzaga ariko Police FC yaziruhije amahirwe iramwegukana.

Sugira yifuzaga mbere na mbere kwerekeza mu ikipe izakomeza kumuhemba nk’ibyo yabonaga, ariko akabona n’umwanya wo gukina kugira ngo azabashe kwerekeza muri CHAN 2020 yagizemo uruhare runini kugira ngo Amavubi abone itike.

Sugira Ernest w’imyaka 28, yakiniye APR FC bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2013/14 ubwo yari avuye muri AS Muhanga, ariko nyuma yo kudahirwa yerekeza muri AS Kigali.

Yagarutse muri iyi kipe y’ingabo muri Kanama 2017 amaze gutandukana na AS Vita Club, ahita agira imvune yatumye amara umwaka urenga adakina.