Print

Perezida Kagame yakomoje ku nkwano yahawe ku mukobwa we Ange n’uko umuryango we wizihiza iminsi mikuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 January 2020 Yasuwe: 11624

Ubwo umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yabazaga Perezida Kagame ingano y’inkwano yahawe ku mukobwa we Ange Kagame yashyingiye Bertrand Ndengeyingoma kuwa kuwa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, yavuze ko inkwano utayitegamo byinshi ahubwo wishimira ikiyirimo cy’umutima mwiza wo gushimira umubano w’imiryango yombi.

Yagize ati “Inkwano ntabwo uyitegamo byinshi,ikiba kiyirimo n’umutima wo gushimira uko ababanyi babanye ku mpande z’ababyeyi bombi.Inkwano irahari n’ibindi byo kububakira nabyo birahari.Ku giti cyanjye n’umuryango wanjye turishimye,twumva nk’umuryango wanjye ko ibintu byagenze neza,ku gihugu biragenda neza n’ugukomeza gushimira byinshi igihugu kigeraho tukareba niba tutakora ibyinshi birenze.”

Ku byerekeye uko we n’umuryango we bizihiza iminsi mikuru,perezida Kagame yavuze ko batidagadura bonyine ahubwo batumira imiryango myinshi bagasangira ibyishimo.

Yagize ati “Tubishyira hanze ntabwo twidagadura twenyine nk’umuryango gusa.Twidagadura n’indi miryango.Urabizi ko hari imiryango myinshi ijya hamwe tukagira aho duhurira tukifurizanya umwaka mushya muhire,tugasangira nabo,haba hari abantu amagana,ibihumbi,niko tubyizihiza.Ku bindi by’umuryango nink’ibisanzwe kuba turi hamwe birahagije.”

Perezida Kagame yavuze ko ntabyo gukabya biba mu kwizihiza iminsi mikuru ku muryango we aho yavuze ko uyu mwaka wa 2019 wagendekeye neza umuryango we abana be bakarangiza amashuli ndetse akanashyingira.


Perezida Kagame yavuze ko iba ikubiyemo umutima mwiza no gushimira umubano w’imiryango yombi