Print

Ingingo zose zigaragaza ibirego bya Donald Trump zo kumweguza zigiye kumurikwa

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2020 Yasuwe: 1570

Uyu mwanzuro watowe ku bwiganze bw’amajwi 228 ku 193.

Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Nancy Perosi yasinye kuri izi ngingo ari kumwe n’ikipe y’abadepite b’abademokarate bazashinja Trump muri urwo rubanza.

Umutwe w’abadepite ugenzurwa n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rw’abademokarate mu kwezi gushize watoye wemeza ko perezida yeguzwa.

Sena yiganjemo abo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Bwana Trump izafata umwanzuro niba izahamya ibyaha Bwana Trump maze akavanwa ku butegetsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nancy Pelosi yavuze ko bashyikirije Sena ingingo zose zigaragaza ibirego ko Bwana Trump yakoresheje ubutegetsi bwe nabi akanatambamira inteko.

Umuyobozi wa sena ya Amerika, umurepubulikani Mitch McConnell yatangaje ko izo ngingo bashyikirijwe zimurikwa uyu munsi kuwa kane nimugoroba.

Bwana Mc Connell yavuze ko urubanza ruzatangira kuwa kabiri.

Uru rubanza ruzaba ari urwa gatatu gusa kuri perezida wa Amerika mu mateka.

Trump azavanwa mu biro bye?

Sena ya Amerika ubu igizwe n’abasenateri 53 b’abarepubulikani na 45 b’abademokarate, naho babiri ni abasenateri bigenga.

Muri Sena, kugira ngo perezida wa Amerika yeguzwe bisaba ko 2/3 by’abayigize bamuhamya ibyo aregwa, batageze uwo mubare perezida aguma mu biro bye.

Abo bo mu ishyaka rya Trump bose bashyigikiye ko ari umwere.

Igisigaye ahanini ni ukureba ingaruka z’uru rubanza mu kwiyamamaza kwe n’amatora ateganyijwe mu kwa 11.

Inkuru ya BBC