Print

APR FC na Rayon Sports zateye intambwe ikomeye izigeza muri 1/16 cy’irangiza [Amakipe yakomeje]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 February 2020 Yasuwe: 6164

Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 4-0 mu mukino ubanza, yaje kuyiseubira mu mukino wo kwishyura iyitsinda ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Sugira Ernest ndetse na Iragire Saidi, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 6-0.

APR FC nayo yivanye kigabo I Ngoma nyuma yo kuhatsindira igitego 1-0 Etoile del’Est mu mukino wo kwishyura cyatsinzwe na Yunusu. umukino ubanza na wo yari yawutsinze igitego 1-0,birangira itsinze 2-0 mu mikino yombi.

Marines FC yari yatsinzwe na Gorilla ibitego 3-1 mu mukino ubanza, yaje kuyigaranzura iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Rubavu. Marines FC ikomeza ku bitego 4-3.

Mukura VS yari yatsindiye Bugesera FC ibitego 2-1 I Huye, yayisanze n’iway iyinyabika ibitego 3-2 bituma iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-3 mu mukino yombi.

Gicumbi FC yasezereye Rwamagana City iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, cyane ko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 2-2.

Police FC yatsinze Musanze FC 1-0 iyishyura icyo yari yayitsinze mu mukino ubanza.Hitabajwe penaliti,Police FC itsindira kuri penaliti 4-2.

Amakipe 12 yakomeje muri 1/16 atsinze ni APR FC,AS Kigali,AS Muhanga,Sunrise FC,Etincelles FC,Gicumbi FC,Marines FC,Mukura VS, Police FC, Rayon Sports,Rutsiro na Vision.

Amakipe 4 yakomeje kubera ko atatinzwe yandagajwe: Musanze FC, ASPOR, Gorilla FC na Kiyovu Sports FC.Hagomba kuba Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16.


Comments

Kabeho 13 February 2020

Ooooooooohhhhhhhhhhh ...... Rayon! Ni cyo gituma tutazakuvaho naho byagenda gute. congratulation my team!


nzeyimana adamo 12 February 2020

Ni gute kiyovu igiy muri best loser ifite inota rimwe hari ayafit amanota 3