Print

Claudete Maria Rosa yafunzwe azira kubeshya ko yanduye icyorezo cya Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 13 February 2020 Yasuwe: 7030

Maria Rosa da Silva w’imyaka 39, yagiye kw’ivuriro riri mu gace ka Copacabana ko mu majyepfo y’umurwa mukuru w’iki gihugu avuga ko afite ibimenyetso by’icyorezo cya Caronavirus agamije kugira ngo bamwinjize mbere y’abandi barwayi.

Kugira ngo iki kinyoma cye cyemerwe n’abaganga, Claudete yavuze ko yari avuye Hong Kong aho yari asanzwe akora akazi ko mu rugo.

Hong Kong iri mu ntara zivugwamwo iki cyorezo kimaze kwivugana ubuzima bw’abarenga igihumbi mu Bushinwa ari naho cyahereye.

Ibi byateye abaganga ubwoba, basaba ko uyu mugore yitabwaho vuba vuba kandi mu buryo buhagije.

Uyo mugore yabwiye abantu ko yanduye icyo cyorezo yahise ashyirwa,mu kato ajyanwa mu cyumba cya wenyine atangira gufatwa ibipimo byinshi cyane.

Claudete Maria Rosa da Silva yari yateye igihugu cyose ubwoba ko iki cyorezo cyamaze kubageramo.

Yahavuye ahita afatwa na polisi nyuma y’uko umuryango we umenyeshereje ko atigeze ava muri Brezili kandi ko nta n’ibyangombwa byo kujyayo afite.

Yatawe muri yombi ku Cyumweru ari nabwo abaganga bari bemeje ko ari muzima bateganya kumurekura ngo asubire i wabo.