Print

Icyamamare Kobe Bryant n’umukobwa we bashyinguwe hafi y’urusengero yagiye gusengeramo mbere yuko apfa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 February 2020 Yasuwe: 5061

Kobe Bryant n’umukobwe we, Gianna, bashyinguwe mu irimbi rya Pacific View Memorial Park riri i Corona Del Mar muri California.

Iri rimbi riri mu bilometero 3.2 uvuye ku Nyanja ya Pacifique ndetse ni ahantu hagendwa iminota itageze ku 10 n’imodoka, uvuye ku rusengero rwa Our Lady Queen of Angels ruri i Newport Beach, aho umuryango wabo usengera.

Nubwo hagaragajwe ko bashyinguwe, nta buryo bwagaragarajwe byakozwemo n’ibindi bijyanye nabyo.

Umuryango wa Bryant usengera muri Kiliziya Gatolika ndetse Kobe Bryant yabanje kujya muri Chapelle ya Paruwasi amasaha make mbere yo gukora impanuka yaguyemo.

Icyemezo cy’uko yapfuye, cyerekana ko Kobe Bryant yari “Umwanditsi, Umu-Producteur n’Umukinnyi” mu gihe umukobwa we yari “Umutoza n’Umunyeshuri.”

Umuhango wo kwibuka aba bombi no kubunamira uteganyijwe tariki ya 24 Gashyantare 2020 saa yine za mu gitondo muri Staples Center i Los Angeles. Nta makuru ajyanye n’amatike yo kwinjira muri iki gikorwa yigeze atangazwa.

Abandi basize ubuzima muri iyi mpanuka yahitanye abantu icyenda mu misozi ya Calabasas muri California, ni abakinanaga na Gianna; Alyssa Altobelli na Payton Chester; ababyeyi ba Alyssa; John na Keri; umubyeyi wa Payton, Sarah, umutoza wungirije w’Ikipe ya Basketball yakinagamo aba bakobwa, Christina Mauser na Ara Zobayan wari utwaye kajugujugu.

Gusezereraho bwa nyuma Altobellis byabaye ku wa Mbere muri Angel Stadium iri i Anaheim mu gihe imirambo y’abandi baguye muri iyi mpanuka, yajyanwe mu miryango yabo mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko bigaragazwa n’ibitaro byo muri Los Angeles.

Icyateye urupfu rw’aba bantu icyenda cyemejwe nk’ihahamuka mu gihe uburyo urupfu rwabayemo, byemejwe ko ari impanuka.

Aba bose bakaba bari bategerejwe muri Mamba Sports Academy iba muri Thousands Oaks, California, ubwo bakoraga impanuka.