Print

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano ari mu baguye mu mpanuka yabereye Kamonyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2020 Yasuwe: 24984

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, imodoka yari yikoreye ibiti yagonze izindi 2 zirimo na coaster ya kompanyi yitwa Capital,mu muhanda wa Kigali - Muhanga hapfa abantu barindwi hakomereka abarenga 8 nk’uko bitangazwa na polisi y’u Rwanda.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango.rw,mu bantu baguye muri iyi mpanuka harimo Bwana Ngendahayo Edouard wari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Rutsiro na Prezida wa PSF mu Karere ka Rutsiro.

Uyu Ngendahayo bivugwa ko yari afite imyaka 54, yari umugabo wa Hon. Mureshyankwano Marie Rose uherutse kugirwa umusenateri ndetse yigeze kuba umudepite na guverineri w’intara y’Amajyepfo.

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo ya Mitsubishi Fuso yari yikoreye ibiti yerekeza i Kigali, yacitse feri igonga Toyota Coaster yari itwaye abagenzi ijya i Rusizi n’indi ya pick-up yarimo umuntu umwe.

Iyi niyo mpanuka yo mu muhanda ihitanye ubuzima bw’abantu benshi muri uyu mwaka wa 2020.



Umugabo wa senateri Mureshyankwano [bari kumwe ku ifoto] ari mu baguye mu mpanuka yabereye i Kamonyi


Comments

13 April 2020

Abasigaye mugire kwihangana tuzahora tumwibuka.


1 March 2020

MWihanganefamr


15 February 2020

imana imuhe iruhuka ridashira nifatanije numuryango we MU kababaro bafite


sezikeye 13 February 2020

Twihanganishije umufasha we Senator Mureshyankwano.Ni iwabo wa twese.Aho agiye mu gitaka tuzamusangayo.Ariko nkuko Yesu yabyerekanye inshuro nyinshi,niba apfuye yashakaga Imana ntiyibere gusa mu gushaka ibyisi,nta kabuza izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze.Mu gihe tugihumeka,tujye dushaka ubwami bw’Imana cyane,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Ntitugategereze ko bazatubeshya ngo twitabye imana.Siko bible ivuga.