Print

Ikamyo yari ipakiye Lisansi yaguye mu Kivu shoferi wayo arokoka mu buryo butangaje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2020 Yasuwe: 11119

Iyi kamyo yari ipakiye Lisansi ingana na litiro 40 000, yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Kivu gusa umushoferi wayo yabashije kuyisimbuka ayivamo itaragera mu mazi nkuko bivugwa n’ababonye iyi mpanuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe w’umusigire witwa Marie Jeanne Mukamusabyimana yabwiye Umuseke ko iriya kamyo ari iyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ikaba yari itwawe n’uwitwa Dieudonnee Kayenga Maliro.

Shoferi Kayenga ngo afite imyaka 60 y’amavuko ariko yabashije kuva mu mazi ari muzima.

Mukamusabyimana yabwiye iki kinyamakuru ko polisi n’ingabo bageze ahabereye iriya mpanuka ariko ngo haracyareba uburyo iriya kamyo yavanwa mu mazi kuko yaguyemo ipakiye.

Amakuru aravuga ko essence yatangiye kumeneka mu Kivu.