Print

Hagaragaye ifoto ya Kizito Mihigo afite igikapu ari hafi y’umupaka w’u Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2020 Yasuwe: 18079

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo haramutse amakuru avuga ko Kizito Mihigo yaba yatawe muri yombi n’inzego zitatangajwe ashaka gutorokera mu gihugu cy’u Burundi.

Mu kiganiro Ikinyamakuru Umuseke cyagiranye n’umwe mu bavandimwe ba Kizito Mihigo, yatangaje ko na we amakuru y’itabwa muri yombi rya musaza we yayumvise gutyo ku mbuga nkoranyamayambaga.

Ati “Mu by’ukuri sinzi neza niba Kizito Mihigo yatawe muri yombi n’inzego zibifitiye ububasha, mwabaza mukumva ko yatawe muri yombi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza nawe yabwiye iki kinyamakuru ko ibyo gutabwa muri yombi kwa Kizito Mihigo atabizi, na we yagiye abyumva ariko akaba ntacyo arabimenyaho.

Ati “Ayo makuru nayabonye nange nk’uko nawe uri kuyabona agenda, ariko ntayo mfite nk’Umuvugizi wa RIB ndacyayashaka ninyabona ndakubwira.”

Amakuru aravuga ko uyu Kizito yafatiwe mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ngo yerekeze I Burundi aho yahaye abari ku mupaka ibihumbi 300 FRW ngo bamwambutse akabyanga.Inzego zishinzwe umutekano ntiziragira icyo zitangaza.

Abaturage bavuze ko Kizito yafashwe afite igikapu kinini mu mugongo, yambaye amataratara y’izuba n’umupira w’imbeho akaba yaburaga iminota mike ngo yambuke ajye i Burundi.


Comments

[email protected] 14 February 2020

ku Ruheru mu mu murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru