Print

Zinedine Zidane yarokotse impanuka y’imodoka yakoze agiye mu kazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2020 Yasuwe: 4453

Zidane wari utwaye imodoka ya ya Audi Rs6 yakoze ikosa agonga imodoka ya Audi Q4 y’umugabo witwa Ignacio Fernandez kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko akimara kuyigonga yarahagaze yegera uyu mugabo baraganira ndetse birangira bifotoje agafoto.

Ignacio Fernandez yavuze ko Zidane yitwaye neza cyane nyuma yo kumugonga ndetse ngo nta kibazo na kimwe bagiranye.

Fernandez yabwiye ikinyamakuru Golders ati “Ahagana saa 9:30 za mu gitondo ahitwa I Valdebebas nari ngiye kwinjira mu muhanda mubi mfata feri gato bituma imodoka yari inyuma ingonga.Naparitse ku ruhande mbona imodoka yari indi inyuma irakomeje ngira ngo umushoferi arahunze gusa nabonye ihise iparika.Navuye mu modoka yanjye mbona ungonze ni Zidane.

Nahise mvuga nti “mbega, nari mbizi ko afite amafaranga yo kwishyura.Namusabye imbabazi kubera ko nafashe feri bitunguranye nawe ansaba imbabazi ambwira ko yari yarangaye.”

Iyi mpanuka yabaye mu cyumweru gishize mbere gato y’uko Real Madrid inyagira Osasuna ibitego 4-1.




Zidane yagonze imodoka y’abandi arangije asaba imbabazi anifotozanya n’uwo yagonze