Print

Dore amateka y’uyu munsi wahariwe abakundana

Yanditwe na: Martin Munezero 14 February 2020 Yasuwe: 1267

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n’i 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.


Comments

sezikeye 14 February 2020

Saint Valentin ni akazina keza.Uyu munsi wizihizwa na millions nyinshi z’abantu.Ariko ikibabaje nuko abawizihiza benshi ari abantu batashakanye,ahubwo ari abantu baba bashaka kwishimisha mu busambanyi,nyamara imana yaturemye ibitubuza.Muli iyi minsi y’imperuka nkuko bibiliya ivuga,gusambana bisigaye ari umukino.Nubwo imana ibitubuza,babyita gukundana.Urukundo Imana idusaba ntabwo ari ukuryamana n’uwo mutashakanye.Ahubwo irabitubuza.Nubwo bikundwa n’abantu benshi,Imana yashyizeho umunsi wo kuzabarimbura,hamwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Kwishimisha ukora ibyo Imana ikubuza,ni ukutagira ubwenge,kubera ko bizakubuza kuba muli paradizo iteka ryose.