skol
fortebet

Ikipe ya Arsenal niyo yafashe iya mbere isaba ubufatanyabikorwa Skol Rwanda,Rayon Sports iritegura kuyisura mu Bwongereza[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Skol Rwanda Uruganda ruzwiho kugira inzoga zikundwa na benshi kubera uburyohe bwazo yatangaje kumugaragaro ko yatangiye gukorana byahafi n’ikipe ya Arsenal kubera ngo uburyo uru ruganda ruri mu nganda zikunzwe cyane muri Afurika kubera ibinyobwa byarwo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 9 Mutarama 2019 ,Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Rwanda rwakoze ikiganiro n’abanyamakuru aho bahishuye ko bamaze kugirana amasezerano yo gukorana byahafi n’ikipe ya Arsenal iri mu zikunzwe mu gihugu cy’Ubwongereza kubera ubuhanga bw’abakinnyi bayigize.

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol ariwe Ivan Wulffaert yabyemeje kandi avuga ko uru ruganda rwamaze gusinya imikoranire ya hafi n’ikipe ya Arsenal iri mu zikunzwe ku isi aho ifite abafana bakabakaba miliyoni 88 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no gukorera hamwe ,kuba abavugizi b’iyi kipe ya Arsenal.

Muriki kiganiro Umuyobozi wa Skol yaboneyeho kandi gutangaza ko mu minsi ya vuba bagiye kongeera inkunga bateraga ikipe ya Rayon Sports kuko nabo bifuza ko ikomeza kugira aho iva naho igera bityo bikayifasha nayo kwiyubaka ku mpande zose.

Nk’uko Skol kandi isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ikipe ya Rayon Sports, biteganyijwe ko Rayon Sports izasura Arsenal mu Bwongereza bitarenze Kamena uyu mwaka wa 2019.


Mu bindi byagarutsweho ni ukuntu Skol yifuza umufatanyabikorwa binyuze mu kigo cy’igihugu cy’Amajyambere (RDB ) aho Skol ishaka kuzajya ihuza abafana ba Arsenal bo mu Rwanda ndetse no hanze binyunze ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bazabasha kubona amatike ndetse no kwirebebera imipira ya Arsenal biciye ku mbuga nkoranyambaga,aho banaboneyeho gutangaza ko bagiye guhugura abatoza b’imikino.

Nkuko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru wa Skol mu Rwanda, Ivan Wulffaert ngo ikipe ya Arsenal yaje mu Rwanda nk’uko isanzwe ifitanye amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) maze isura ibigo bitandukanye nk’uko yariyifuje kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ibindi bigo binini mu Rwanda ariko yibanda kubigira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru kandi bifite n’ubushobozi. Niko guhitamo Skol Brewery Ltd.

bayobozi muri Skol Brewery Ltd banagiranye ibihe byiza na bamwe mu bakinnye muri Arsenal

Ivan umuyobozi wa Skol Rwanda abajijwe ingano y’amafaranga yaba yaratanzwe kugirango bakore amasezerano n’iyi kipe, yirinze kugira icyo abivugaho gusa avuga ko byabatwaye amafaranga menshi,aboneraho no kuvuga ko ku masezerano bafitanye na Rayon Sport aho ngo batanga 50 ku ijana andi bakayakura mu bafatanyabikorwa.

Anita Haguma na Ivan Wulffaert bari kumwe n’umuyobozi muri Arsenal ku kibuga cyayo.

Akaba yasoje avuga ko ntagihe ntarengwa amasezerano bagiranye n’ikipe ya Arsenal azarangirira kuko azagenda yongerwa kubufatanye na RDB aho bazakomeza gukoresha uko bashoboye kugirango iyo kipe na Skol bikomeze bikorane.

Ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Skol ku rwego rwa Africa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa