skol
fortebet

Inzu y’imideli ’The Power Fashion Boutique’ ari nayo yambitse abitabiriye Miss Supranational yatangije irushanwa ryo gufasha abanyamideli

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamideli babiri Cyusa Brandon na Cynthia Uwikunda batsindiye amafaranga ibihumbi 400 y’amanyarwanda nyuma yo guhiga abandi 12 bari bahanganye mu irushanwa ryiswe "The Power Pageant" rigamije guteza imbere abakora uyu mwuga.
The Power Fashion Boutique ni imwe mu nzu z’imideli ziri kuzamukana imbaduko mu ruganda rw’imideli mu Rwanda, ugereranyije n’igihe batangiriye. Nyuma y’amezi make batangiye gukora, bambitse abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 kuva ku makanzu (...)

Sponsored Ad

Abanyamideli babiri Cyusa Brandon na Cynthia Uwikunda batsindiye amafaranga ibihumbi 400 y’amanyarwanda nyuma yo guhiga abandi 12 bari bahanganye mu irushanwa ryiswe "The Power Pageant" rigamije guteza imbere abakora uyu mwuga.

The Power Fashion Boutique ni imwe mu nzu z’imideli ziri kuzamukana imbaduko mu ruganda rw’imideli mu Rwanda, ugereranyije n’igihe batangiriye. Nyuma y’amezi make batangiye gukora, bambitse abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 kuva ku makanzu kugera kuri bikini zidatesha ikuzo umuco nyarwanda.

Mu myambaro Miss Teta Ndenga Nicole yaserukanye muri Miss Earth 2019 yabereye muri Philippines harimo n’iyakozwe n’iyi nzu y’imideli. Bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibirori bitandukanye bihuza abantu benshi, The Power Fashion Boutique yateguye irushanwa ry’abanyamideli [The Power Pageant] ariko ribera kuri interineti mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Urubuga rwa Instagram ni rwo rwakoreshejwe, abanyamideli bujuje ibisabwa amafoto yabo yashyizweho maze basaba abantu kubatora bakunda [like] ndetse banatanga ibitekerezo kuri ayo mafoto.

Irushanwa ryatangiye tariki 27 Nyakanga 2020 rigasozwa kuri uyu wa 15 Kanama 2020 ryegukanywe na Cyusa Brandon mu cyiciro cy’abagabo na Uwikunda Cynthia mu cyiciro cy’abagore bakaba bahembwe amafaranga ibihumbi 200 buri umwe.

Uwikunda Cynthia yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abakobwa ahembwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda
Cyusa Brandon yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abasore ahembwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda

Uretse aya mafaranga bazakorana na The Power Fashion Boutique mu gihe cy’amezi atandatu bamamaza imyambaro mishya nabyo bakajya babihemberwa. Umuyobozi wa The Power Fashion Boutique, Gilbert Bizimana yabwiye itangazamakuru ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gushyigikira abakora akazi ko kumurika imideli.

Yagize ati: "Kumurika imideli mu Rwanda ni urwego rutarahabwa agaciro. Hari igihe ubiganiriza umubyeyi akavuga ati ’ ibyo bintu ni ibiki?’ Akumva ko ari ibintu by’uburara. Rero turashaka kwereka ababyeyi ko umunyamideli ashobora kwinjiza amafaranga. Dukeneye ko ishusho y’imideli ihinduka."

Uwikunda Cynthia wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore afata igihembo cye
Brandon Cyuza wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abasore afata igihembo cye

Indi nyungu aba banyamideli bazabona ni ukubasha kumenyekana babifashijwemo n’iyi nzu izajya ibakoresha mu kwamamaza imyenda yayo. Bizimana Gilbert avuga ko intego ye ari ukubaka izina rya The Power Fashion Boutique rikagera ku ruhando mpuzamahanga, akora imyambaro myiza kandi idahenze.

Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere rizajya riba kabiri mu mwaka ndetse ngo mu gihe icyorezo cya COVID-19 kizaba kimaze kurangira abanyamudeli bazajya bahatana biciye mu birori. Kugeza ubu mu Rwanda nta rindi rushanwa ry’abanyamideli ryahaberaga. Iryaherukaga ni irya Kigali Top Model ryabaye mu 2015.

Miss Shanitah n’abandi bitabiriye Miss Supranational Rwanda 2019 bambitswe na The Power Fashion Boutique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa