skol
fortebet

Mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe drones

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Bwa mbere mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira umupilote (drones), bikazafasha abari basanzwe muri uyu mwuga kuba inararibonye mu gukoresha ibikoresho bifata amashusho.
Bizimana Belgine, umuyobozi mukuru w’iri shuri ‘Belgine Training Center (BTC), avuga ko atari ibijyanye n’amashusho gusa bazajya biga, ahubwo ko bizanafasha abanyamakuru kuba abanyamwuga.
Yagize ati “Amasomo tuzajya twigisha ni menshi atandukanye, ni amahirwe ku urubyiruko ruzajya (...)

Sponsored Ad

Bwa mbere mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira umupilote (drones), bikazafasha abari basanzwe muri uyu mwuga kuba inararibonye mu gukoresha ibikoresho bifata amashusho.

Bizimana Belgine, umuyobozi mukuru w’iri shuri ‘Belgine Training Center (BTC), avuga ko atari ibijyanye n’amashusho gusa bazajya biga, ahubwo ko bizanafasha abanyamakuru kuba abanyamwuga.

Yagize ati “Amasomo tuzajya twigisha ni menshi atandukanye, ni amahirwe ku urubyiruko ruzajya ruhabwa ubumyi, ruzajya ruhungukira byinshi kandi mu gihe gito”.

Akomeza avuga amasomo azajya atangirwa muri iri shuri; gufata amashusho ukoresheje camera na Drones, gutunganya amajwi n’amashusho, gushushanya amashusho ‘graphics design’, kumenyereza umwuga w’itangazamakuru (TV Presenter,…

Mu rwego rwogufasha urubyiruko kwiga imyuga no kwiteza imbere, abantu 10 baziyandikisha bwa mbere bazishyurirwa 20% n’iki kigo BTC.

Ikigo ‘Belgine Training Center (BTC)’ kizajya kigishamo abarimo batandukanye, Abanyarwanda n’abandi b’inzobere baturutse mu gihugu cy’U Buholandi.

Abifuza kwiga aya masomo batangiye kwiyandikisha uhereye ku itariki ya 15 Nzeri 2017 imbere ya sitade ya Kigali I Nyamirambo mu kigo cy’abasaveri.

Aya masomo azajya amara amezi 3, ukundi kwezi kukaba uko kwimenyereza uyu mwuga kuri TV , abazakurikira aya masomo kandi bazahabwa impamyabumenyi.

Hanashyizweho umurongo wa telefoni uzajya wifashishwa mu gihe hari ufite ibyo ashaka gusobanuza kuri gahunda ijyanye n’aya masomo , ariwo +250783721 444, nimero inakoreshwa kuri whatsapp.

Ayamasomo azatangira ku wa 1 Ukwakira 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa