skol
fortebet

Reba Supercoppa kuri Startimes- Juventus ishaka kwiyunga n’abafana bayo itwara igikombe cya Supercoppa

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Juventus iherutse gukomeretswa na Inter Milan irashaka kwiyunga n’abafana bayo mu mukino w’igikombe cya supercoppa izahuramo na Napoli kuri uyu wa Gatatu.

Sponsored Ad

Juventus na Napoli bagiye guhatanira Supercoppa Italiana kuri uyu wa Gatatu gusa bazaba batandukanye mu myitwarire iheruka kuko Juventus iherutse gutsidwa na Inter ibitego 2-0 mu gihe Napoli yanyagiye Fiorentina ibitego 6-0.

Juventus ya Cristiano Ronaldo irashaka kwegukana Supercoppa kugira ngo yiyunge n’abafana bayo batishimye muri uyu mwaka w’imikino.

Iyi ni inshuro ya 33 ikipe yatwaye Serie A igiye guhura n’iyatwaye Coppa Italia bahataniye Supercoppa.

Juventus, iri gushaka uko yatwara Serie A ku nshuro ya 10 yikurikiranya,iri mu bihe bibi kuko ubu iri ku mwanya wa 5 muri sgampiyona aho irushwa amanota 7 na AC Milan ya mbere.

Juventus imaze gutwara Supercoppa inshuro 8 ndetse ni nayo imaze kuyitwara kenshi.Imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 7.

Napoli imaze ggukina iki gikombe inshuro 3 ziheruka na Juventus aho iheruka ari mu mwaka wa 2014 iyitsinda kuri penaliti 6-5.

Pirlo utoza Juventus yakinnye uwo mukino mu gihe Napoli yakinishije abarimo umubiligi Dries Mertens na myugariro Kalidou Koulibaly bakiyikinira ubu.

Perezida wa Napoli,Aurelio De Laurentiis yari yifuje ko uyu mukino wasubikwa ukazakinwa abafana bemerewe kugaruka ku kibuga kugira ngo amafaranga abonetse azahabwe abari gushaka urukingo rwa Covid-19 gusa icyifuzo cye cyakomwe mu nkokora.

Napoli iherutse gushyira hanze itangazo mu cyumweru gishize ko ibyo uyu muyobozi wayo yasabye byari ibyifuzo,biteguye gukina uwo mukino.Iti “Twiteguye gukina uwo mukino.”

Umutoza wa Napoli,Gennaro Gattuso, wahawe akazi ko gutoza Gli Azzurri mu Ukuboza 2019, yasingije Juventus nyuma yo kunyagira Fiorentina.

Yagize ati “Bategetse umupira w’Ubutaliyani mu myaka 9 ishize.Baracyakomeye nubwo hari abakinnyi babo babura ariko bafite abandi bakora ikinyuranyo.”

Bahura na Fiorentina,Gattuso ntiyari afite umunya Nigeria,Victor Osimhen,uri mu kato nyuma yo kwandura Covid, hamwe na Fabian Ruiz, wari urwaye.

Gattuso yagize ati “Tuzaba tumeze nk’insina ngufi,gusa twizeye ko bamwe mu bakinnyi bacu basibye imikino ishize bazaba bagarutse.Twiteguye gukina umukino mwiza.Dufite amahirwe ariko dufitiye icyubahiro ibigwi bya Juventus n’imyumvire yayo.”

Uyu mukino uzaca kuri Startimes uri kuba [Live] ariyo mpamvu buri mukunzi wa ruhago wese akwiriye kugura ifatabuguzi kugira ngo atazacikanwa.

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV). StarTimes ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (DVB) bagera kuri miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (OTT) bangana na miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

By Peter Auf der Heyde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa