skol
fortebet

STARTIMES IGIYE KUZAMURA IBICIRO BY’IFATABUGUZI

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

featured-image

Sponsored Ad

Hashize imyaka abaturarwanda baravuye mu bwigunge aho bakurikirana amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi hifashishijwe StarTimes. Kuri ubu StarTimes yugarijwe nizamuka ry’ibiciro ku isoko ugereranyije uko ifaranga ry’idorari rihagaze.
Ubusanzwe StarTimes igura gahunda zigiye zitandukanye ikazinyuza kumuyoboro wayo kugirango isubize ubusabe bw’abakunzi bayo ndetse kuva uyu mwaka wa 2020 watangira StarTimes imaze kubazanira shene zirenga 15 zasabwe n’abakunzi bacu.
Icyambere (...)

Icyambere nuguha abakunzi bacu serivisi nziza kandi zinoze ariko kuri ubu ntibikunda ahubwo bibaye ngombwa ko tuzamura ibiciro by’ifatabuguzi kugirango dukomeze kubagezaho serivise zibanogeye kandi ziri kubiciro bidakabije arinako duhangana no kutabura isoko rya gahunda twabagezagaho.

Bakunzi bacu mukoresha ururimi rw’igifaransa namwe twabazaniye bouquet izabafasha gukurikira amashene yanyu mukunda cyane. Bouquet ya French izajya igura Rwf 12,000 ku kwezi, Rwf 4,000 ku cyumweru, naho ku munsi ni Rwf 1,200.

Ibiciro bizazamuka guhera taliki ya 1/06/2020 bikazazamuka muri ubu buryo bukurikira:

Kubasanzwe bakoresha antene y’udushami (DTT):

• NOVA Bouquet yaguraga 1,200/Icyumweru na 3,500Rwf/Ukwezi Izagura 1350/Icyumweru. na 4,000Rwf/Ukwezi.

• BASIC Bouquet yaguraga 1,800/Icyumweru. 5,500Rwf/Ukwezi. Izagura 2000/Icyumweru. 6000Rwf/Ukwezi.

• CLASSIC Bouquet yaguraga 2,500/Icyumweru. 7,500Rwf/Ukwezi. Izagura 2700/Icyumweru. 8,000Rwf/Ukwezi.

• SMART Bouquet yaguraga 2,500/Icyumweru. 7,500Rwf/Ukwezi. Izagura 2850/Icyumweru. 8,500Rwf/Ukwezi.

• SUPER Bouquet yaguraga 1,350/umunsi. Izagura 1500/Umunsi.

• CHINESE Bouquet: 18,000Rwf/Ukwezi

• MAX Bouquet: 20,000Rwf/Ukwezi

Twabazaniye kandi na bouquet nshya kubakoresha Igisahani (DTH):

-FRENCH Bouquet: 1,200Rwf/Umunsi | 4,000Rwf/Icyumweru | 12,000Rwf/Ukwezi
Izigamire ugura abonema mbere yuko ibiciro bizamuka. Ufite ikibazo wahamagara 0788156600.
{{}}

Ibitekerezo

  • Hanyuma se igiciro cya "NO SIGNAL" na "NO SERVICE" byo ni ahangehe ko aribyo byakira umuntu iyo afunguye ? Si uku bamamaza !!! Muramamaza muvuga ngo tugure mutarazamura ibiciro!!! Burabizamurira ikise!!! Service za "STARTIMES" zirananiwe; ntibyumvikana ukuntu muzamura ibiciro kandi ibyo mutanga bitaboneka neza !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa