skol
fortebet

Startimes izereka abafatabuguzi bayo umukino wa El Clasico

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Abafatabuguzi ba Startimes bakunda imikino bashyizwe igorora kuko bazabasha kureba live umwe mu mikino ukurikirwa cyane na benshi cyane ku isi uhuza Real Madrid na FC Barcelona uzwi nka “EL CLASICO”,uzaba kuwa 24 Ukwakira 2020.

Sponsored Ad

Barcelona na Real Madrid zihuruza benshi iyo zahuye ariyo mpamvu benshi bategerezanyije amatsiko umukino uzabahuza kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Camp Nou.

Aya makipe yombi,ntabwo ameze neza muri La Liga y’uyu mwaka.Real Madrid yatsinzwe igitego 1-0 na Andalusian club Cádiz ikizamuka mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe na FC Barcelona yatsinzwe igitego 1-0 na Getafe.

Barcelona iri ku mwanya wa 09 n’amanota 7 mu mikino 4 imaze gukina mu gihe Real Madrid ari iya 03 n’amanota 10 nubwo ifite imikino myinshi kurusha uyu mukeba bazahura.

Abafana ba FC Barcelona batewe ubwoba nuko umwami wabo Lionel Messi ataratangira kubona izamu kuko afite igitego 1 nacyo yatsinze kuri penaliti ku mukino wa mbere bakinnye na Villarreal,ubu amaze imikino 3 adatsinda igitego.

Ibi ntabwo biteye ubwoba umutoza we Ronald Koeman,wagize ati “Birashoboka ko imikinire ya Messi izaba myiza cyane gusa arishimye,ari gukora cyane kandi arashaka kuyobora.Nta kibazo mufiteho.Rimwe na rimwe ntabwo amahirwe yamusekeye.Yakubise umutambiko dukina na Getafe no mu yindi minsi niko byagenze.

Nta kibazo mufiteho kandi azigaragaza cyane mu mikino iri imbere tugiye gukina.Ndamwizeye.”

Messi mwiza muri El Clasico niwe abafana ba FC Barcelona biteze.Nta mukinnyi n’umwe umurusha ibitego byinshi muri uyu mukino uhuza aya makipe yombi kuko amaze gutsinda ibitego 26 mu mikino 18 muri La Liga aho arusha abanyabigwi 2 ba Real Madrid aribo Di Stéfano na Cristiano Ronaldo ibitego 8.

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos, niwe umaze gukina El Clásico nyinshi kurusha Messi aho uyu munya Argentina amaze gutsinda imikino 19 muri 43 banganya inshuro 11 ariko Ramos amurusha imikino 3 ariko nawe arushwa na Messi intsinzi kuko arushwa 5 zose.

Ntabwo bizwi neza niba Ramos azagaragara muri uyu mukino kuko yasohowe mu kibuga yavunitse mu cyumweru gishize gusa yemerewe gukina.Zidane ntabwo azaba afite Martin Odegaard wavunikiye mu ikipe y’igihugu cye cya Norway.Uyu mukinnyi azamara ibyumweru 2 hanze.

Aya makipe yombi amaze gukina inshuro 244 mu marushanwa yose aho yose anganya inshuro 96 yatsindanye.Muri La Liga,Real Madrid niyo ifite nyinshi kuko yatsinze 73 mu gihe Barca yatsinze 72.

Abakunzi ba ruhago muri Afurika yose bazishimira kureba uko ibi bigugu bizesurana ku mashusho y’urwererane[HD] ya Startimes yaguze iyi shampiyona ya La Liga mu gihe k’imyaka 4 iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa