skol
fortebet

StarTimes yasobanuye ikibazo cyatumye hari amashene amwe atari kugaragara, ikibazo bari kugikemura

Yanditswe: Sunday 12, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete y’Ikoranabuhanga, StarTimes, yiseguye ku bakiliya bayo nyuma y’ikibazo yagize mu ihuzanzira rya satellite bigatuma amwe mu mashene yayo atagaragara nkuko bisanzwe.
StarTimes imaze imyaka myinshi igeza ku Banyarwanda serivisi zitandukanye haba abakeneye kureba amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi.
Muri iyi minsi, StarTimes yagize ikibazo aho imirongo ya Satellite iri hagati ya 3.7 GHz na 4GHz kuri site ya Jali yahuye na kirogoya (interference) bituma shene zisaga 34 (...)

Sponsored Ad

Sosiyete y’Ikoranabuhanga, StarTimes, yiseguye ku bakiliya bayo nyuma y’ikibazo yagize mu ihuzanzira rya satellite bigatuma amwe mu mashene yayo atagaragara nkuko bisanzwe.

StarTimes imaze imyaka myinshi igeza ku Banyarwanda serivisi zitandukanye haba abakeneye kureba amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi.

Muri iyi minsi, StarTimes yagize ikibazo aho imirongo ya Satellite iri hagati ya 3.7 GHz na 4GHz kuri site ya Jali yahuye na kirogoya (interference) bituma shene zisaga 34 ziba ku mirongo itandukanye zitaboneka nkuko bisanzwe, ubu twanditse iyi nkuru hasigaye shene 17 zitagaragara izindi 17 zasubiye ku mirongo ya StarTimes.

Umukozi ushinzwe Itumanaho n’Iyamamazabikorwa muri StarTimes, Terimbere Vlady, yavuze ko ikibazo cyabayeho ariko kiri gukemurwa kugira ngo abafatabuguzi bongere banogerwe na serivisi bahabwa.

Yakomeje agira ati “Habaye ikibazo, hari shene zavuyeho ariko abashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga bari kugenda bazigarura, imwe ku yindi. Hari ibyamaze gukorwa kandi n’ibindi biri gutunganywa byihuse.’’

Yasobanuye ko iyo imirongo (frequence) ikoreshwa iyo igize ikibazo hashakwa uburyo bwo kubikemura kugira ngo abafatabuguzi bakomeze kureba.

StarTimes yasabye abakiliya bafite ibibazo byihariye kwifashisha umurongo wa telefoni igendanwa 078 815 6600 kugira ngo bahabwe ubufasha.

Mu gihe imaze mu Rwanda, StarTimes yakoze kumishinga myinshi harimo iyo yafashije abenegihugu kugerwaho na serivisi zinoze ndetse mu 2019, u Bushinwa bubicishije muri StarTimes bwashyikirije Leta y’u Rwanda umushinga bwakoze wo gukwirakwiza televiziyo ku bice byo mu cyaro mu gihugu, ni umushinga utuma abaturage bashobora kubona amakuru ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.

Uwo mushinga wa Access to Satellite TV for 10,000 African Villages, warugamije gukwirakwiza televiziyo mu bice byo mu cyaro hirya no hino mu gihugu.

StarTimes ni Sosiyete ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’isakazamashusho rya Televiziyo kuko ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 13, n’abandi basaga miliyoni 20 bayikurikirana kuri internet. Ikorera mu bihugu 30+ muri Afurika, ikagira channels za televiziyo zirenga 600 zerekana amakuru, filime, siporo, imyidagaduro, umuziki, porogaramu z’abana n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Ntabwo bagira services nziza kuko usanga chaines zimara gukundwa bakazikuraho (nka action na animaux). ugasanga bikozwe nta gusobanurira aba clients. Hanyuma bigakurikirwa no kuzamura ibiciro.

    ubundi se uretse ko RSB ihengama, buriya STAR TIMES yagombaga kwemererwa kwerekana amashusho mu Rwanda? kuyireberaho ni ukuba utarwara umutwe. n’ubusanzwe ireba nabi birazwi. ahubwo sinzi uwayemereye gukorera mu Rwanda

    star times iri hasi cyane ugereranyije na CANAL. bagombaga gutegekwa kumera nka canal cg se bagafunga burundu. uku ni ugusuzugura abanyarwanda kabisa. ikibabaje ni uko RBS ibemerera gukorera mu gihugu kandi mu byukuru ibintu byabo ari ugushakisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa