skol
fortebet

Reba La Liga kuri Startimes-Barcelona igiye gusogongera bwa mbere kuri La Liga 2020/2021

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ibyumweru 2 andi makipe akina,Barcelona, Atlético Madrid na Sevilla nibwo yo agiye kwinjira mu muhigo wo gushaka LaLiga 2020/21.

Sponsored Ad

Abategura imikino muri Espagne bemereye amakipe yitabiriye amarushanwa ya UEFA mu kwezi kwa Nyakanga ibyumweru bike byo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Buri mwaka FC Barcelona itangira umwaka w’imikino ikina irushanwa rya Trofeu Joan Gamper,aho ikina umukino umwe cyangwa myinshi guhera mu mwaka wa 1997.Iki gikombe baba baha icyubahiro umukinnyi w’igihangange wanabaye perezida w’iyi kipe.

Igitego cya Antoine Griezmann ku munota wa 02 mu mukino wa Elche wabaye kuwa Gatandatu,cyatumye Messi aterura iki gikombe nyuma yo kwemera kuguma mu ikipe.

Ku cyumweru, Barcelona izahangana na Villarreal ku kibuga Camp Nou. El Submarino Amarillo (The yellow submarine),n’imwe mu makipe ari mu bihe byiza kuko iri ku mwanya wa 3 ubu n’amanota 4 mu mikino 2.

Nubwo afite Messi,umutoza Ronald Koeman yatunguye abakunzi ba FC Barcelona ubwo yakuraga mu ikipe umwana muto ufite impano itangaje Riqui Puig mu bakinnyi bahuye na Elche.

Uyu mwana wavuye mu ishuri rya FC Barcelona,yabwiwe na Koeman ko biri mu nyungu ze kuba yatizwa mu yindi kipe kugira ngo abone umwanya wo gukina.

Koeman yagize ati “Namubwiye ko afite ahazaza hano ariko bizaterwa nawe.Namugira inama yo kwemera gutizwa.abakinnyi bari mu myaka 20 nkawe baba bagomba gukina cyane aho kwicara.Twafashe umwanzuro ko Riqui Puig agomba kubona amarushanwa menshi yo gukina.

Perezida wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu,yavuze ko ikibazo cya Messi cyagiye ku ruhande.Ati "Messi ni kapiteni wacu,n’umuyobozi.Twamubonye mu minsi ishize kandi aracyavuga mu kibuga nk’ibisanzwe.

Dukwiriye kwishimira ko Messi akiri kumwe natwe.Yishimiye Koeman.Icy’ingenzi nuko agikinira FC Barcelona,ni iwabo.Turashaka ko asoreza umupira hano tugatangira umushinga Messi.”

Atlético Madrid imaze imyaka 6 itegereje igikombe cya 11 cya La Liga imyaka 6 yose,izaba iri mu rugo yakiriye Granada iyoboye shampiyona ku Cyumweru.

Granada na Real Betis niyo makipe yonyine amaze gutsinda imikino 2 ya La Liga kandi ishobora kuzateza ibibazo ikipe ya Simeone.

Sevilla izaba yasuye Cadiz kuwa Mbere mu gihe Real Madrid yatwaye igikombe cy’ubushize nyuma yo kunganya 0-0 na Real Sociedad, izasura Real Betis kuwa Gatandatu.

Abakunzi b’imikino muri Afurika bazagira amahirwe yo kureba iyi mikino yose ku mashusho y’urwererane [HD] ya Startimes cyane ko iri sakazamashusho agezweho rifite uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino ya La Liga mu myaka 4 iri imbere.

By Peter Auf der Heyde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa