skol
fortebet

Harmonize yaciye agahigo kari gafitwe na Diamond Platnumz

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wamamaye muri Bongo Flava [Tanzania] yaciye agahigo kari gafitwe na Diamond Platnumz aho yujuje Miliyoni 100 kuri Audiomack.

Sponsored Ad

Konde Boy [ Abdul Rajabu Kahali aka Harmonize ], nyuma yo guca aka gahigo yabaye umuhanzi wa Kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Diamond Platnumz.Aba bahanzi bombi bahise bashimangira ubudahangarwa bwabo muri muzika ya Afurika y’Iburasizuba.

Umuziki wa Harmonize ntabwo wakunzwe kuri Radiyo gusa, ahubwo no mu Bitaramo, ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe bw’abaturage zimwe mu ndirimbo ze zigeramo.Muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba , Harmonize na Diamond Platnumz nibo bagabo basa n’abikubira imyidagaduro ukongeraho na Rayvanny nawe wo muri iki gihugu.

Kuri ubu Diamond Platnumz niwe uyoboye Afurika y’Iburasirazuba kuri Audiomack na 18 z’abumvise indirimbo ze kuri uru rubuga.Indirimbo ‘Single Again’ ubwayo yumviswe inshuro Miliyoni 103 ari nayo yafashije Album ye ‘Visit Bongo’ kwamamara.Haba muri Tanzania n’ahandi, umuziki wa Diamond Platnumz na Harmonize uguma mu ihangana.

Mu minsi yatambutse nyuma y’aho Diamond Platnumz atangarije ko agiye gutegura igitaramo cye bwite cyo kwishimira imyaka amaze muri muzika, yatangaje ko Harmonize na Rayvanny ari abana be abandi bakaba abuzukuru be.Byakuriwe n’andi magambo yatangajwe na Harmonize ubwe bituma abantu bakomeza kwibaza ku mubano wabo bombi muri muzika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa