skol
fortebet

Apotre Masasu yahanganye n’umudayimoni wari ufite umugambi mubisha wo kwica ubukwe bw’umukobwa usengera mu itorero rye

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ndagijimana Joshua Masasu, mu minsi ishize yahanganye n’umudayimoni wari ufite umugambi mubisha wo kwica ubukwe bw’umukobwa usengera mu itorero rye.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’itorero Evangelical Restauration Church mu Rwanda Ndagijimana Joshua Masasu Yavuze uko umwaka ushize yahanuye ubukwe bw’umukobwa we, Deborah Masasu, none ubuhanuzi bukaba bugiye gusohora.

Ibi Apotre Ndagijimana Masasu yabigarutseho ku Cyumweru mu materaniro yigishagamo ijambo ry’Imana ku Kicaro cya Restauration Church i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo uyu mukozi w’Imana uri mu bakomeye mu Rwanda kubera inyigisho ze n’ibikorwa bya gihanuzi yagiye yumvikanamo, yabikomojeho ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu nyigisho zibandaga ku muryango.

Apotre Masasu umenyerewe ku dushya dutandukanye mu gihe ari kwigisha ijambo ry’Imana, yahishuye uburyo aherutse kubohoza umukobwa we (kubera ko asengera mu itorero rye) wari warinjiriwe n’umudayimoni wari ufite umugambi mubisha wo kwica ubukwe bwe buri mu minsi ya vuba.

Apotre Masasu ubwo yatahuraga uwo mudayimoni wari warinjiriye uwo mukobwa, ngo yateranye amagambo nawo (umudayimoni), barahangana bikomeye biza kurangira umugambo wawo upfubye kubera Imana.

Yagize ati “Ejo bundi ku wa Gatanunu Saa yine n’igice, umwe mu bakobwa banjye ahangaha ufite ubukwe mu minsi iri imbere yaraje, icyo gihe nari nakiriye anantu benshi, abwira uwari umfashije ko ashaka kumpobera. Ubwo atatindaga ndabimwemerera arinjira arampobera, mu munota ukurikiye avuza induru murekuye mbona umwanzi yamuteye.”

Kuva ubwo Masasu yahise atangira gucyaha uwo mudayimoni, baterana amagambo ku buryo bukomeye. Dore uko bateranye amagambo.

Yagize ati “Nahise mbaza umurimo, ni uko arampindukirana arambwira ati ‘ Masasu, uyu mukobwa ni uwanjye, naramucyuye, igituma nahagurutse sinshaka ko yubaka. Nanjye ndamubwira nti ‘ni uwanjye azubaka’.”

Yunzemo ati “Tujya mu mpaka arambwira ngo yateye nyirabukwe w’umukobwa kugira ngo amwange, yange ubukwe! Nanjye ndamubwira ngo bamaze kuberekana mu rusengero. Arambwira ngo sindi njyenyine ndi kumwe na papa (Sekuru w’umukobwa), maze nanjye ndamubwira nti sindi njyenyine, ndi kumwe n’umwuka Wera, ndi kumwe na Yesu.”

Uwo mudayimoni yakomeje abwira Apotre Masasu ko agiye kwica umukobwa ati “Arambwira ngo aho kugira yubake ndamwica. Nanjye ndamubwira ngo ntabyo ukora. Arongera ngo naramubyaye (Uwo mudayimoni yari Se), nanjye nti namubyaye mu mwuka, ndakomeye kukurusha.

Arambwira ngo natamwica arica Fiance we. Kuko Fiance we ari umusirikare, arambwira ngo azamukoresha gutunganya imbunda ye yirase. Ndamubwira nti ntabwo bazapfa nzabashyingira.”

Ngo bakomeje guterana amagambo, maze Masasu aramwitegereza aramucyaha mu ijwi riranguruye umukobwa yikubita hasi arabohoka umudayimoni atsindwa atyo maze amuvamo arahunga.

Apotre Masasu yakomeje ashimangira ko abakirisitu by’umwihariko abo mu itorero rye bari mu bihe byiza by’Imana aho igiye kubigaragariza.

Yakomeje avuga ku buhanuzi bw’ubukwe bw’umukobwa we w’imfura Uwamahoro Deborah Masasu, yahanuye umwaka ushize, aho yavugaga itariki n’ukwezi azashyingirirwaho mu gihe nta n’umukunzi yari afite.

Uwamahoro Deborah Masasu umukobwa w’imfura wa Apotre Joshua Masasu na Pastor Lydia Masasu uherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower, azasezerana n’umukunzi we Musafiri Thacien imbere y’Imana n’imiryango ku wa 7 Nzeri 2019 mu birori bizabera muri Intare Conference Arena.

Ibitekerezo

  • Abantu bage bitondera abavuga ko bahanura.Ni gute umuntu yavuga ko Imana yamweretse ko umukobwa we azarongorwa?Ubwo se bitaniye he na kwa kundi umupfumu akubwira ngo yabonye ugiye kurongora?None se ubundi uba utazarongora cyangwa ngo urongorwe?Byose biba ari "amaco y’inda" kugirango bakwemere bajye baguha amafaranga.Muribuka Gitwaza wavuze ngo Imana yamweretse ko u Burundi bugiye kuba Dubai ya Africa.Nyamara ubukene bubageze kure.Cyangwa ngo Imana yamweretse ko umuhungu we witwa DAVID uba muli Amerika azaba president w’America.
    Imana idusaba kwima amatwi bene ubu buhanuzi.Muribuka wa Pastor wajyaga kubwira president Kagame ngo Imana yamumutumyeho.Nkuko president yabyivugiye kuli Radio Rwanda,yabajije uwo Pastor ati:"Kuki iyo mana yawe atari jyewe yibwirira?". Pastor yaramwawe arataha !!!

    Siyasa ziragwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa