skol
fortebet

“HAMAGARA ABANTU WIZEYE BAGUFASHE GUKURA IBYO BIBAZO BIRI KU MUTWE WAWE BABITEREKE KU MUTWE WA YESU KRISTO ” ( Igice 1) : Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:“ HAMAGARA ABANTU WIZEYE BAGUFASHE GUKURA IBYO BIBAZO BIRI KU MUTWE WAWE BABITEREKE KU MUTWE WA YESU KRISTO ( Igice 1)”.

Soma:
Abafilipi 4:6 :“Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’ Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.”

Yohani 14:1: “Ntimugahagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.”

Matayo 6:31: “Nuko ntimukiganyire mugira ngo “ Tuzarya iki?” cyangwa ngo “ Tuzanywa iki? cyangwa “Tuzambara iki?”

Waba ufite ikibazo cyo kugira ubwoba, guhangayika ndetse no kuba uteshwa umutwen’ ibitero byoherejwe na Satani?

Ni ukurikirana iyi seminar ifite imivuno 5 mu minsi 5, ushobora kuyi kuramo igitangaza cyawe.

Bityo ibyari ubwoba bikaguhindukirira umunezero n’ Ibyishimo. Ngaho Pastor mbwira icyakorwa? Waba nawe wifuza kumenya icyakorwa?
Byashoboka ko uri mu ibibazo bijyanye n’ amafranga, bijyanye no kubura akazi, ushobora kuba urwaye cyangwa wahawe report na Doctor wawe n’ ibijyanye n’ uburwayi bukomeye kandi ukaba nta amafranga yo kuvuza cyangwa ivuga ko utashobora gukira.

Nkuzaniye inkuru ikubwira ko “ Kuba wizera Imana ni ngombwa kumenya ko imibereho ubayemo y’ ibabazo, bibaza Imana kuko mu umugambi wayo ni uko ugomba kubaho mu munezero wuzuye atari agace k’ umunezero kandi no gushaka ko ikubohora muri ibyo bigeragezo.

Muri make kano kanya irakubwira ngo “ Pole” “Condolence” “Ihangane “ kandi kora icyo ngiye ku kubwira.”

Niyo mpamvu Imana yawe irwanya cyane ikintu icyari cyo cyose cyatuma uhangayika cyangwa ikintu gishobora kugutera stress, cyangwa kikaba cyakuzanira urupfu imbura gihe.

Ibuka Yesu yigishije abirwanya, Intumwa Pawulo yigishije abirwanya, Umukuru w’ igihugu cyacu Nyakubahwa President Paul Kagame nawe mu manama ye arabirwanya, ahatira abayobozi kwita ku baturage kandi agahora aharanira ko babona umutekano wuzuye.

Ntwabohowe mu kutagira ubwoba, guhangayika. Ariko nabwo biterwa nawe niba ubishaka. Ni ngombwa ko tumenya ko guhangayika kandi ufite Umwami wawe ufite izina ryiza ry’ ubunararibonye “ KARUHURA” ari icyaha mu bindi byaha.

Ni ibintu ijambo ry’ Imana ritubuza gukora. Mu myaka icumi ishize, Imana yampaye umugisha kuri icyo kintu ubwo narindangije amasengesho y’ iminsi 40 yarambwiye iti “ Eustache guhera uyu munsi ntuzongera guhangayikishwa n’ ikintu cyari cyose.

Ntabwo yabwiye ko ntazahura n’ ibibazo ahubwo yambwiye ko ntazahungabanwa nabyo, mpangayike kandi guhera icyo gihe ibibazo uko byaba bingana kose mbinona ko ntabibazo bihari.

Gusa ntabwo ari ukwiyicarira gusa ahubwo ni ugufata ibyo bibazo, ukihangana byanashoboka ugahamagara umuntu cyangwa bangahe wizeye bakagufasha kubishyira hamwe ntagasigaye mukabiterura mu bikuye ku mutwe wawe maze buhoro buhoro mwitonze kugira ngo ntihabe hari icyabanyura mu myanya y’ intoki kigasubira ku umutwe wawe maze ibyose byose........mukabitereka ku mutwe wa Yesu.

Kuko izina rye ni “KARUHURA”. Bishobora kuba bitoroshye ubwa mbere, ariko ni ngombwa, niba ushaka kubaho mu buzima bwuzuyemo Intsinzi.

Nshuti y’ Imana uyu munsi ushobora kuba umunsi wawe wanyuma wo kwiganyira cyangwa guterwa n’ ubwoba maze ukaba wabohoka. Fata umwanzuro kano kanya wo kwikoreza buri bibazo byawe cyangwa gushyira ibigutesheje umutwe mu maboko ya Nyagasani Imana yawe.

Ndagusaba ko guhera umunsi w’ ejo watangira gukora imyitozo itanu (5) mu iminsi itanu (5) mugutangira gukora” forwarding” ibibazo satani yohereje mu mibereho yawe ubyimurira kuri Yesu Kristo.

HAGARIKA KWIYITA “KARUHURA” . Kuko uwitwa “KARUHURA” ubifitiye ubunararibonye tura muzi twe abagiriwe ubuntu.

Ni YESU KRISTO, Umwana w’ Imana, Umwami wacu, umucunguzi wacu.

Imana iguhe umugisha!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel: Tel +14128718098
Whatsapp: +14123265034
Email: estachenib@ya

Ibitekerezo

  • Uburyo nyakuri wakira IBIBAZO ufite,ni Kwizera YESU.Kwizera Yesu,ni ugukora ibyo yasize adusabye.Urugero,muli Yohana 14:12,Yesu yasabye abantu bose bamwizera gukora UMURIMO wo kubwiriza nawe yakoraga buri munsi.Ibyo wabikora aruko ubanje gushaka umuntu uzi Bible akayikwigisha ku buntu nta cyacumi agusaba.Noneho wayimenya ikaguhindura,nawe ukajya mu nzira ukabwiriza abandi ijambo ry’Imana.Muli Matayo 24:14,Yesu yasabye abakristu nyakuri bose kubwiriza ubwami bw’Imana kugeza igihe azagarukira ku munsi wa nyuma,agahemba abamwumvira bose,kandi akazura abantu bapfuye bamwizera nkuko Yohana 6:40 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa