skol
fortebet

“ Kora imyitozo ngororamubiri buri munsi”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Saturday 15, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:“ Kora imyitozo ngororamubiri buri munsi”.

Soma 1 abakorinto 6:19-20: “Mbese ntimuzi ko imibiri yanyu ari insengero z’ umwuka wera uri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutime imibiri yanyu ihimbaza Imana.”

Ushobora kuvuga uti “ Pastor aha ntatandukiriye. Oya. Umubiri wacu ni ingirakamaro ku Imana kuko iyo utameze neza bizatuma tutabasha kumva icyo Imana ishaka ku tubwira cyangwa kudukoresha.

Umunsi umwe nigeze kujya kuvuga ubutumwa, ndibuka cyari igiterane nari natumiwemo kubwiriza iminsi 3 muri Leta ya Michigan hano muri USA.

Ntabwo nari nateze indege, nakoresheje imodoka kubera ko nari najyanyeho n’ abana banjye. Ubwo nkigerayo nasanze bari bateguye Hotel ngomba kubamo muri iyo minsi.

Bwarakeye ngomba kujya kwigisha baje kumfata n’ Imodoka ariko mu gitondo cya kare numva umubiri nta kigenda. Ubwo nasengaga Imana, irabwira iti “ ugomba kuryama ukaruhuka byibura amasaha 8 bishaka kuvuga ko uwo munsi wa mbere ntagomba kujya kwigisha.’

Ubwo nabibwiye abandi ko Imana yantegetse kubanza gufata neza umubiri wanjye ibindi bikaza nyuma.

Abantu baravuga bati “ uyu mugabo ashobora kuba yavangiwe ! Ntabwo Imana yamubuza gukora umurimo wayo ngo ni ukubera umubiri.
Ariko yabimbwiye inshuro zirenga 3. Iyo umubiri utameze neza ibyo Imana iba ishaka kukunyuzamo ushobora kutabyakira neza nkuko yabiguhaye.

Umunsi ukurikiyeho Imana yarankoresheje kuburyo abantu bumiwe bitewe n’ umusaruro wahabonetse. Ubuzima bwiza butanga umusaruro ndetse nuwo kugira imyifato myiza. Mfata iminota 30 buri gitondo maze ukore imyitozo ngororamubiri. Niba ufite umwanya.

Iyo ufashe neza umubiri wawe nawo ugufata neza. Fatira ku rugero rw’ abayobozi bawe, iyo baba babikora si uko ari abayobozi, kandi ntabwo aba ari ukubura ibyo bakora ahubwo n’ ukugirango bakwereke ko ari ingirakamaro, kandi bikaba ari nkimwe mu shingano Imana yabaye igihe yabashingaga iyo mirimo yo kuyobora igihugu cyacu.

Ubuzima bwiza n’ ingirakamaro kuri buri wese. Imana ibahe umugisha!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel: Tel +14128718098
Whatsapp: +14123265034
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Sport ni ngombwa.Ariko bible ivuga ko ikintu cya ngombwa kurusha ibindi mu buzima,ni ugukorera Imana,kubera ko bizahesha ababikora ubuzima bw’iteka muli paradizo.Niyo mpamvu muli Yohana 14:12,Yesu yasabye "abakristu nyakuri bose" kumwigana bagakora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu ijambo ry’Imana nkuko n’Abigishwa be babigenzaga.Kujya mu nzira ukabwiriza ubwami bw’Imana kandi "ku buntu",udasaba Icyacumi, ni Sport iguhesha ubuzima bwiza kandi ikazaguhesha eternal life.Twe guhera mu byisi gusa (sport,shuguri,politike,etc...),niba dushaka kuzaba muli Paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa