skol
fortebet

Mama Paccy yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Emmanuel [ AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 12, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/08/2018 ni bwo umuhanzikazi Mama Paccy yasabwe aranakobwa mu muhango wabereye ku Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Bambuzimpamvu Anastasie (Mama Paccy) ndetse n’umukunzi we Hitayezu Emmanuel basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 20 Nyakanga 2018, kuri uyu wa Gatandatu bakurikijeho umuhango wo gusaba no gukwa wayobowe na Mc Philos.Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’abantu benshi ndetse twaranzwe n’udushya dutandukanye.

Saa Saba z’amanywa zuzuye (13h:00) ni bwo umugeni (Mama Paccy) yasohotse mu nzu yinjira ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa. Mama Kenzo (umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa) n’umunyamakuru Clarisse Uwineza uzwi cyane nka Clara Uwineza ukora kuri Radiyo Rwanda, ni bamwe mu bari bambariye Mama Paccy. Mama Paccy n’umukunzi we bakoze ubukwe nyuma y’imyaka ine bamaze bakundana ndetse bakaba bamaze imyaka 10 baziranye.

Nyuma yo gusaba no gukwa, Mama Paccy n’umukunzi we berekeje ku Gisozi basezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Bethesda Holy church. Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda mu muziki wa Gospel; Aline Gahongayire na Theo Bosebabireba n’umunyamakuru Clarisse Uwineza wa RBA ni bamwe mu bari bambariye abageni. Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana watangiye kuva Saa kumi n’indi minota z’umugoroba.

Mama Paccy n’umukunzi we Hitayezu Emmanuel basezeranye imbere y’Imana bambikana impeta y’urudashira, babihamya imbere y’imbaga yitabiriye ubukwe bwabo. Aho basezeranijwe na Pasiteri Muhire Gerard ukuriye Harvest Christian church-Paruwase Sarefati . aho nyuma abageni bagiye kwifotoza. Ndetse abatumiwe bose bajya kwiyakira (Reception) mu muhango wabereye mu busitani bwa Croix Rouge ku Kacyiru, uyoborwa n’umusore witwa Muhire Nzubaha wagaragaje cyane ko afite impano mu kuyobora ubukwe.

Tumwe mu dushya twagaragaye muri kino gitaramo harimo nko kuba Mama Paccy yatunguye umukunzi we amuririmbira indirimbo nshya yamuhimbiye. Ni indirimbo itari yajya hanze ikaba irimo imitoma myinshi. Abahanzi baririmbiye abageni ni; Thacien Titus, Theo Bosebabireba waririmbye ’Kubita utababarira’ n’izindi zinyuranye, Aphrodis Byosebirashoboka, abana ba Mama Paccy n’amakorali anyuranye. Abageni bahawe impano nyinshi cyane kandi zinyuranye by’akarusho bagabirwa inka zitari nke. Ubukwe bwasojwe nijoro hafi Saa Tanu.

Twakwibutsa Anastasie afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, ari bo’ Pascalline, Pacifique, Pascal na Patrick. Ashimishwa cyane no kuba abo bana be nabo ari abahanzi bakaba baririmba mu rurimi rw’icyongereza mu gihe we atigeze abona amahirwe yo kwiga. Mu muziki azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Amashimwe, Ibya Yesu, Turi Abanyamugisha, Iratabara irimo ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye n’izindi.

REBA AMAFOTO Y’UBUKWE:








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa