skol
fortebet

Nyuma yo kumara igihe kinini mu bihano avugwaho ubusambanyi,Theo Bosebabireba mu ibaruwa yanditse yatakambiye umuyobozi mukuru wa ADEPR Kicukiro

Yanditswe: Saturday 03, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’igihe kigera ku mezi 19, Uwiringiyimana Theo benshi bita “Bosebabireba” ahagaritswe muri ADEPR azira ibyaha birimo ubusambanyi yongeye kwaka imbabazi mu nyandiko yandikiye umuyobozi mukuru wa ADEPR Kicukiro.

Sponsored Ad

Theo akimara guhagarikwa ngo nyuma yaje kwikosora mu myitwarire anahabwa imbabazi ku mudugudu abarizwaho ariko umwe mu bayobozi bo hejuru muri ADEPR yanga kuzimuha.

Kuri ubu rero Bosebabireba yandikiye ibaruwa ifunguye uyu muyobozi yise Umubyeyi amusaba imbabazi,Theo Bosebabireba ubusanzwe abarurirwa mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Kicukiro Sell muri Paruwasi ya Kagarama mu Itorero ry’Akarere rya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Guhagarikwa kwe byatangajwe mu materaniro na Pastor Rubazinda Callixte wayoboraga umudugudu wa ADEPR Kicukiro Sell, ahagarikwa kugeza igihe azasabira imbabazi itorero rya ADEPR ndetse n’abo yahemukiye. Bamuhagaritse ahanini bagendeye ku buhamya bwari bumaze iminsi micye butanzwe mu itangazamakuru n’umukobwa wavuze ko yatewe inda na Theo Bosebabireba, hanyuma ngo uyu muhanzi amwima indezo.

Amwe mu magambo ari mu nyandiko ya Theo Bose Babirebaasaba imbabazi ngo asubire mu Itorero kuririmba yagize ati “ Bwana Muvugizi, mbandikiye uru rwandiko rufunguye mbasaba gukomorerwa ku burenganzira umunyetorero wa ADEPR yemererwa n’amategeko yayo ayigenga. Hamwe n’ibyo Muvugizi, mpangayikishijwe nuko kugeza ubu nandika uru rwandiko hashize amezi 19 ntashobora kujya ku igaburo (Ifunguro ryera), kugira imirimo y’ubugingo nkora (nko gushima mu ruhamegutanga 1/10, gusengera ibyifuzo binyuranye mu materaniro). Ibyo bikaba byaratewe no guhagarikwa mu mudugudu mbarizwamo wa Kicukiro/Shell guhera tariki 07/01/2018 ubwo byatangarizwaga mu iteraniro mu ruhame.”

Ibitekerezo

  • yamubabariye koko kowenda nawe byazamubaho ish nisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa