skol
fortebet

Patient Bizimana wasabwe gukora ubukwe bitarenze uyu mwaka imyiteguro igeze he?

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Patient yavuze ko atitaye ku gitutu cy’abantu bamusaba gukora ubukwe, ko ahubwo ategereje ijwi ry’Imana.

Sponsored Ad

Mu gitaramo cyabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika nibwo Patient Bizimana yakoze igitaramo kiswe Easter Celebration aho se umubyara yamushimiye amuha inka ariko amusaba ko yayiheraho ashaka inkwano, bitarenze uyu mwaka akaba yashinze urugo urwe.

Yagize ati “ mu gitaramo cy’umwaka ushize, naguhaye inka none ubu uri konsa, ubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo azabe umusaruro. Uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient, ntabwo ari urwa Leonard. None rero, muri aka kanya mu mwaka wa 2018, ndifuza ko nawe ugira urugo rwawe.”

Patient kuri ubu uvuga ko ntamukunzi agira abantu baribaza niba azakora ubukwe dore ko uyu mwaka wa 2018 ubura igihe gito ndo urangire twinjire mu mwaka mushya aho yasabwe na se ko bitarenza uyu mwaka adakoze ubukwe gusa Patient ubwo yaganiraga Radio Isango Star yatangaje ko igihe nyacyo kitaragera.

Yagize ati”igihe cy’Imana ni cyo ntegereje, kuko igihe cy’Imana, nicyo cyiza cyane, kurenze igitutu cy’abantu.

Ibi bisobanura ko ntamukunzi agira ndetse ntan’ubukwe ateganya gukora uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • Hr,nibyizape?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa