skol
fortebet

Rev. Rutayisire yavuze uburyo akiba mu biryogo yabyukaga kare kugira ngo Abayisilamu batamutanga gufata ikirere cy’i Nyamirambo

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire , yavuze ukuntu mu myaka yashize ubwo yayoboraga Cathedrale ya Kigali, iherereye mu gace ka Biryogo kazwiho guturwamo n’Abayisilamu benshi, mgo byamusabaga kubyuka kare kugira ngo Abasilamu batamufatana ikirere cya Nyamirambo.

Sponsored Ad

Ibi uyu mushumba uri mu bavugabutumwa b’inararibonye mu Rwanda, yabigarutseho ubwo yigishaga abakirisitu ijambo ry’Imana.

Mu nyigisho ya Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yigishije, yavugaga ko umuntu wese wemera Imana, ukijijwe agomba gusa nayo haba mu migirire , mu mivugire no mu myitwarire.

Aha yifashishije ibyanditswe biri mu Abaroma 8 havuga ngo “ Abo Imana yamenye kera yarabahamagaye, imaze kubahamagara irabatsindishiriza, imaze kubatsindishiriza irabeza, imaze kubeza ibaha ubwiza kugira ngo base na Christo abe mukuru wa bene se benshi.”

Yahise ashimangira ko twahawe Yesu kugira ngo atubere icyitegererezo tujye tumwipimiraho, turebe ko dusa nawe.

Pasiteri Rutayisire yakomeje avuga ukuntu abapasiteri barwanira kuba abapasiteri batazi imvune n’intambara zibamo, ahita abaha urugero rw’ukuntu yitangiraga umurimo akiyobora Cathedrale ya Kigali.

Yagize ati “Mu 2008 ubwo banshigaga kuyobora Cathedrale ya Kigali, 2009 nakoreyemo amasengesho. Kuberako mu Biryogo ari ahantu hari Abayisiamu benshi, nabyukaga kare cyane kugira ngo Abayisilamu batantanga gufata ikirere cy’i Nyamirambo.”

Avuga ko yabyukaga saa Cyenda z’urukerera, ku buryo Abayisilmu batangiraga amasengesho yabo ya mugitondo we yasoje aye kare. Ati “Nabyukaga kare mu gitoto nka saa cyenda, Abayisilamu bakavuga ‘Allah Akbar’ njye narangije.”

Pasiteri Rutayisire yashimangiye ko nta kintu gishimisha Imana nko gukora ibyo ishaka, ahita asaba abakirisitu kumenya abo aribo no kumenya icyo bashyiriwe ku isi.

Avuga ko hari abarokore bari hanze y’umuhamagaro wabo kuko batabanje gushaka kumenya abo bari bo.

Ibitekerezo

  • Nange nk’umuvuga-butumwa,naganiriye kenshi na Pastor Rutayisire ku bintu byinshi tutumvikanaho.
    Dore ingero: Kimwe na Rutayisire,abantu benshi biyita "ABAROKORE".Bakitiranya kujya gusenga no kutanywa inzoga yuko uba uri Umurokore.Nyamara ugakora ibintu bindi Imana itubuza.Urugero,abanyamadini benshi bivanga muli Politike kandi Yesu yarabitubujije.Ndetse benshi bavuga ko na Rutayisire yivanga muli Politike.Ikindi ntumvikanaho nawe,ni Icyacumi.Muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye "gukora umurimo w’Imana ku buntu",nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Nyamara Pastors bose bahembwa umushahara wa buri kwezi,bakabifatanya n’akandi kazi,urugero ubucuruzi.Ikindi tutumvikanaho,nuko yigisha ko abantu beza bose bazajya mu ijuru.Nyamara muli 2 Petero 3:13,havuga ko hazabaho Isi Nshya n’Ijuru rishya (byose bizaturwa).Muli Imigani 2:21,22,havuga ko Abakiranutsi bazaguma hano ku isi.Bake bazajya mu ijuru rishya,bitwa Abera bazahabwa gutegeka Isi nshya nkuko Daniel 7:27 havuga.

    Ese ubundi kuki umusilamu n’umukristu bataba idini rimwe,niba koko basenga imana imwe?Kuki bapingana?Jyewe mbona byose biba ari ukwishakira imibereho gusa.Bigisha ibintu bitandukanye,bekemera ibitandukanye,umwe akagendera kuli muhamadi undi akagendera kuli yesu.
    Imana idusaba gushishoza mu gihe dushaka idini twasengeramo.Ntabwo imana yemera amadini yose kandi avuguruzanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa